Nta terambere ryagerwaho abantu batabanye neza iwabo mu ngo-Minisitiri Gasinzigwa

Ubwo yatangizaga ku rwego rw’igihugu gahunda yiswe utugoroba tw’ababyeyi ku mugoroba wo kuwa kane tariki 07/03/2013, minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Oda Gasinzigwa, yashimangiye ko utwo tugoroba tuzafasha mu gucyemura ibibazo binyuranye birangwa mu miryango kandi abayigize bakigira hamwe uko bakwiteza imbere mu nzego zose kuko ngo nta terambere ryagerwaho ababana batabanye neza mu miryango yabo.

Nyuma yo guhabwa ubuhamya n’imiryango itandukanye yabashije kwiyunga no gusubira kubana neza minisitiri Gasinzigwa yahamagariye Abanyarwanda kubana neza kuko nta terambere umuryango wageraho igihe ababana bafitanye amakimbirane.

Ndagijimana Alexandre na Nikuze Martha bavuze ko babanaga nabi urugo rusa n’urwasenyutse burundu ku buryo aba bombi bari batakibana. Ngo ku bw’amahirwe gahunda y’Akagoroba k’Ababyeyi ibasha kongera kubunga, ubu bombi barishimanye mu muryango wabo kandi ngo bari kwiteza imbere.

Nikuze ati: “ibibazo twagize byaterwaga n’imiryango yacu, aho buri muryango washakaga gukurura wishyira, gusa twaje kugaragarizwa ko tugomba kubanza tukubaka urugo rwacu, mbere yo gutekereza izo dukomokamo n’abandi bo hanze badufashaga kwisenyera kurusha uko twari kuganira twembi tukicyemurira ibibazo byacu twe twembi.”

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru na Minisitiri w'Iterambere ry'Umuryango mu mihango yo gutangiza Utugoroba tw'ababyeyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru na Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango mu mihango yo gutangiza Utugoroba tw’ababyeyi.

Minisitiri Gasinzigwa, yashimiye abatekereje iyi gahunda y’akagoroba k’ababyeyi, cyane cyane inama y’igihugu y’abagore, yo kongera bakicara, maze ababyeyi bakicyemurira ibibazo. Ngo abicaye hamwe bakaganira ku bibazo byabo bagera ku mwanzuro mwiza kandi bakabana mu mutuzo ndetse n’abana babo bakarerwa ku bwumvikane bwa bombi.

Minisitiri Gasinzigwa yasabye kandi Abanyarwanda mu nzego zose, mu buyobozi no mu ngo z’abantu ku giti cyabo gukomereza umurego mu mu iterambere, bakongera ibikorwa by’iterambere. Ati: “Minisiteri mpagarariye irifuza ko ibyiza u Rwanda rugezeho twakomeza kubyongera bikikuba inshuro nyinshi.”

Utugoroba tw’ababyeyi ni gahunda ihuza ababyeyi mu mududugu, bakaganira ku bibazo bitandukanye bahura nabyo, ndetse bakanahugurana muri gahunda zitandukanye ziganisha ku iterambere ry’umuryango.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka