Nta terambere ridashingiye ku miyoborere myiza rishoboka - Munyandamutsa
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imiyoborere myiza (RGB) kiremeza ko nta gihugu na kimwe cyagera ku iterambere nyaryo kandi rirambye ribaye ridashingiwe ku miyoborere myiza, bityo RGB igasaba Abanyarwanda guharanira imiyoborere myiza mu nzego zose ngo u Rwanda ruzatere imbere ku buryo busesuye.
Ibi Munyandamutsa Jean Paul ushinzwe imiryango y’abafatanyabikorwa mu majyambere muri RGB yabivugiye mu karere ka Rwamagana tariki 01/05/2013 mu mihango yo kwibuka abahoze ari abakinnyi n’abakunzi ba siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Iki gikorwa cyo kwibuka abo bazize Jenoside cyanahawe intego yo guteza imbere amahame y’imiyoborere myiza nk’imwe mu ngamba mwamba zo gukumira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo kigamije guhuriza hamwe abanyeshuri bakiri bato nk’abategerejweho kuzaba abayobozi n’abaturarwanda mu bihe biri imbere bakaganirizwa ku gutegura imbere heza.

Iyi ngo niyo mpamvu iki gikorwa gihuzwa na siporo n’imyitozo ngororamubiri ngo abakiri bato bamenyere hakiri kare gukora ibikorwa byose bibarindira ubuzima bukaba bwiza kandi banaganirizwe ku ngamba zo kuzateza imbere igihugu mu bindi byiciro by’ubuzima bw’igihugu.
Muri iyi mihango, abanyeshuri babasobanuriye ko bakwiye gukora ibiri mu bushobozi bwabo bwose ngo Jenoside ntizasubire ukundi kuko ingaruka zayo zasubije inyuma buri Munyarwanda wese n’iterambere ry’igihugu rikahadindirira.
Munyandamutsa yagize ati “Mu bushobozi bwanyu bwose muzihatire kurwanya Jenoside kandi siporo izabibafashamo. Nimumara guhurira hamwe kandi muri siporo, muzajye mujya inama n’abandi uko mwakwiteza imbere, mwige kunoza imyumvire mugamije iterambere kuko ariryo imibereho y’abantu bose igamije.
By’umwihariko iterambere ry’ejo hazaza rishingiye cyane ku bitekerezo n’imbaraga z’urubyiruko iyo biyobowe neza, akaba ariyo mpamvu ritagerwaho nta miyoborere myiza.”

Muri iki gikorwa kandi hibutswe n’abahoze ari abakunzi n’abakinnyi b‘imikino inyuranye, ndetse umuyobozi w’akarere ka Rwamagana avuga ko mu gukora siporo hazamo no kubana neza kuko abakinana n’abahurira mu myitozo ngororamubiri akenshi baba inshuti bakaba badashobora kubona umwanya wo kujya mu bikorwa by’amacakubiri.
Iyi siporo kandi yanatangiwemo ubutumwa bwo kwamagana Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, abayitabiriye banafata umwanya wo kwibuka no kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Munyandamutsa Jean Paul wari uhagarariye RGB yavuze ko ubu Leta y’u Rwanda ishishikariza buri wese kugira imyumvire ya kijyambere, buri wese agaharanira iterambere rusange n’ibimuteza imbere we kandi ngo ibyo bigerwaho ahari imiyoborere myiza.

Imiyoborere myiza kandi ngo niyo irinda abantu kubona umwanya wo gutegura ngo babe banasohoza imigambi mibi, bityo asaba abanyeshuri kwiga barambirije kuzatera imbere, aho gupfusha umwanya wabo ubusa mu bikorwa bitagira inyungu ibyo aribyo byose.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|