“Nta ruhare u Rwanda rufite mu ntambara ibera muri Kongo”-Prezida Kagame
Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru yashimangiye ko intambara ibera muri Kongo Kinshasa ari ikibazo Kongo yifitiye kidaterwa n’u Rwanda; nk’uko raporo y’Umuryango w’Abibumbye iherutse gutangaza.
Muri icyo kiganiro cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki 19/06/2012, Perezida Kagame yasobanuye ko bitumvikana ukuntu u Rwanda rwafatanya na Leta ya Kongo guharanira umutekano wayo, hanyuma rugahindukira rukayirwanya.
Perezida Kagame yasubije umunyamakuru ati:“Niba uvuga gutoza abarwanya-Kongo, ibyo byo twanatoje abasirikare b’icyo gihugu; twari kumwe ari Abanyekongo bose”.
Abanyamakuru bavuze ko imitwe irimo kurwanya Kongo ari abari mu bwoko bw’Abatutsi Leta y’ u Rwanda ifasha, maze Umukuru w’igihugu asubiza ko ari ukwibeshya kuko muri iki gihe abagize M23 barimo kurwanya Kongo, bavuye mu mitwe ibiri; uwa CNDP wari wiganjemo abitwa Abatutsi, hamwe n’uwa PARECO wari wiganjemo abitwa Abahutu.
Indi gihamya Perezida Kagame atanga ko u Rwanda rutarwanya ubutegetsi bwa Kongo, ni uko muri iki gihe hari itsinda riyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga riri i Kinshasa mu biganiro ku kijyanye n’uburyo bwo kubonera umutekano uburasirazuba bwa Kongo.
Yongeraho ko ibibazo Kongo ifite ari ibyayo yonyine, itabisangiye n’u Rwanda kandi itagomba kubyihunza.
Perezida Kagame kandi yavuze ko raporo yakozwe n’Umuryango w’Abumbye ntacyo izakora ku Rwanda kubera ko nta kuri ifite, akaba ndetse yahise anenga iyakozwe na “Human Right Watch” yagereranyije n’umwanda.
Ku kibazo cy’ifungwa rya Ingabire Victoire, umuyobozi w’ishayaka FDU Inkingi nacyo cyabajijwe Prezida Kagame. Yasubije ko yagihariye inkiko kandi yizera ko zifite ibimenyetso bimushinja ibyaha bya Jenoside. Yavuze ko nta burenganzira bwo kwica abaturage abantu nka we bashobora guhabwa.
Leta y’u Rwanda kandi ngo yishimiye itorwa rya Perezida mushya w’Ubufaransa, Francois Hollande, aho umukuru w’igihugu yavuze ko izakomeza kubakira ku bufatanye bumaze kubakwa hagati y’ibihugu byombi.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|