Nta rugo ruzongera gucikanwa mu isuzuma ry’imihigo

Mu Murenge wa Save wo mu Karere Ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, ngo nta rugo ruzongera gucikanwa n’isuzuma ry’imihigo.

Umurenge wa Save wo ku Karere ka Gisagara mu Ntara y'Amajyepfo
Umurenge wa Save wo ku Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo

Muri uyu murenge ngo bari basanzwe basuzuma imihigo ya zimwe na zimwe mu ngo, ariko ubu hazajya hasuzumwa imihigo y’ingo zose ihabwe amanota, izahize izindi zitangazwe zihabwe ishimwe, kandi zibere icyitegererezo izindi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save Innocent Kimonyo, avuga ko ibi babyiyemeje nyuma yo kubona ko ibanga ryo kwesa imihigo ari ugukora nk’ikipe.

Ngo basanze rero batakomeza gukora nk’ikipe bonyine, badafatanyije n’abaturage.

Agira ati “Abaturage twabagishije inama, hemezwa yuko imihigo y’ingo zose izajya isuzumwa mu midugudu.

Guhera muri uyu mwaka w’imihigo, buri ngo 12 zigabanyije mu midugudu, abaturage bamwe bazajya basuzuma abandi.”

Abatuye mu Murenge wa Save na bo bivugira ko ubu buryo bwo gusuzumana uko besheje imihigo y’ingo zabo babwishimiye, kuko batekereza ko buzatuma barushaho kwiteza imbere.

Yozafina Murekatete utuye mu Mudugudu wa Gahora, Akagari ka Shyanda, agira ati “Turatekereza ko bizadufasha kurushaho kwihuta mu iterambere.”

Maniraho Reveriyani na we ati “Uwarushije abandi mu kwesa imihigo azajya amenyekana, bamenye n’ibyo yakoze, bityo abandi babe bamwigiraho.”

Muri uyu Murenge buri rugo rufite ikaye y’imihigo rwandikamo imihigo rutegenya kuzesa, rugasinyana n’abayobozi.

Umwaka w’imihigo iyo urangiye, hakorwa igenzura mu ngo bakareba niba buri rugo rwaresheje imihigo rwiyemeje iba yanditse muri ya Kaye.

Mu Karere ka Gisagara, uyu murenge ni wo wabaye uwa mbere mu kwesa imihigo, mu mwaka ushize wa 2015-2016.

Abayobozi bawo bafite ikizere ko ingamba bafashe, zizatuma uyu mwanya bawugumana no muri uyu mwaka, dore ko muri 2014-2015 bari babaye aba gatatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka