Nta ntego zagerwaho hatabaye uruhare rwuzuye rw’abagore mu Nteko - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yatangizaga Inama y’ihuriro rya 145 ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi, yavuze ko abagize Inteko Ishinga Amategeko bakwiye kumva ko batagera ku nshingano zabo zo guhagararira abaturage, abagore batabigizemo uruhare.

Perezida Kagame ahamya ko nta ntego zagerwaho hatabaye uruhare rwuzuye rw'abagore mu Nteko
Perezida Kagame ahamya ko nta ntego zagerwaho hatabaye uruhare rwuzuye rw’abagore mu Nteko

Umukuru w’Igihugu, ibi yabigarutseho ku wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama y’ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku isi, iteraniye i Kigali mu Rwanda.

Insanganyamatsiko y’iyi nama iragira iti “Uruhare rw’Inteko Zishinga Amategeko mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore, nk’uburyo bwo kwishakamo ibisubizo bigamije kubaka amahoro arambye."

Perezida Kagame yabanje gushima abateguye iyi nama, ndetse no kuba barahisemo u Rwanda nk’Igihugu kigomba kuyakira.

Umukuru w’Igihugu yibukije abitabiriye iri huriro ko ku Isi yose, Inteko Zishinga Amategeko zihari kugira ngo zirengere inyungu z’abaturage, ariko yungamo ko ibyo bitagerwaho abagore batabigizemo uruhare rugaragara.

Yagize ati "Iyi ntego ntishobora kugerwaho, hatabayeho uruhare rwuzuye kandi rugaragara rw’abagore mu Nteko Zacu, cyane cyane mu myanya y’ubuyobozi."

Yavuze ko n’ubwo hari ibigenda bigerweho, ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo bukomeje kwiyongera.

Perezida Kagame, yakomeje avuga ko gushyiraho ibipimo hari intambwe bifasha gutera, ariko nanone bidakemura ibibazo byose by’ubusumbane mu Nteko Zishinga Amategeko, ndetse no muri sosiyete muri rusange.

Yagize ati "Uburinganire bugerwaho neza, mu gihe dukwiye kumenya ko ari uburenganzira kuri buri wese, aho ari ho hose."

Perezida Kagame yagaragarije abitabiriye iyi nama ko hakenewe gushyiraho Amategeko ahamye na politiki, byose bigamije gushimangira ishyira mu bikorwa byayo, ndetse no gutanga umusaruro.

Yakomoje ku ruhare runini abagore bagize mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, ndetse uyu munsi bakaba bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

Ati “Abagore bakomeje kuba igice cy’ibanze cy’urugendo rwo guhindura u Rwanda, benshi bitabira ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku mugabane wa Afurika."

Umukuru w’Igihugu yibukije ko kurwanya ubusumbane bushingiye ku gitsina ari inshingano zidasiga buri wese, ndetse ko abagabo bakwiye guhaguruka bakabigaragaza ntibabe abo kurebera gusa, kuko ari ingenzi cyane mu kurwanya imyumvire mibi ifitwe n’abagabo bamwe na bamwe, bikagira uruhare mu gutuma hatagira igihinduka.

Perezida Paul Kagame, yongeye gushimangira ko Inteko Zishinga Amategeko zikwiye kugira uruhare mu gushyiraho Amategeko yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati "Guhakana no gupfobya Jenoside bigenda byiyongera, bikaba ikibazo ku mahoro n’umutekano, ku Isi hose."

Agaragaza ko n’ubwo kuva kera amagambo y’urwango n’amakuru agoramye byahozeho ariko uyu munsi imbuga nkoranyambaga zikaba zifite uruhare runini muri ibi bikorwa, bityo asaba ubufatanye bw’Inteko Zishinga Amategeko.

Ati "Hakenewe ubufatanye hagati y’Inteko Zishinga Amategeko, kugira ngo dukureho izo mbogamizi zose zo guhana icyaha cy’ubwoko ubwo aribwo bwose, butesha agaciro ikiremwa muntu n’ivanguramoko ku Isi hose."

Perezida Kagame yagarutse ku ngingo z’ingenzi zizaganirwaho muri iyi nama zirimo amahoro, demokarasi n’ubufatanye, ko zose ari ingirakamaro cyane, kuko nta gihugu cyangwa igice cy’Isi cyavuga ko gifite byose, bityo ko hakwiye ubufatanye.

Ati: "Nta gihugu cyihariye, nta karere, nta gice cy’iyi si, gishobora kuvuga ko gifite byose. Bitangirana no kwita kuri demokarasi, guharanira amahoro. Niba tutabikora binyuze mu bufatanye, sinkeka ko hari icyo dushobora kugeraho."

Yavuze ko n’ubwo ibibazo bibangamira demokarasi n’amahoro bigaragara mu bice bimwe na bimwe bya Afurika, atari yo yonyine gusa inyura mu bihe nk’ibyo kuko hari n’ibindi bice by’Isi usanga bifite ibibazo bibangamira umutekano, bikagira ingaruka kuri demokarasi.

Ati "Nta bundi buryo bwiza rero, dushobora gutekereza gushakamo ibisubizo kurusha ubufatanye."

Akomeza agira ati "Ndatekereza ko dukeneye gukorera hamwe kurushaho, kandi ntitugire abantu bibwira ko bafite byose, kandi ko bashobora kubwira abandi icyo bagomba gukora".

Perezida Paul Kagame yibukije abateraniye muri iri huriro rya 145 ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi, ko ubufatanye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bigomba kurenga gushyiraho amategeko, ahubwo bigomba kujyana no kumenya ko dusangiye ubumuntu, ku bw’iterambere ry’imibereho myiza ya sosiyete no kurinda ibisekuruza bizaza.

Yabasabye kuzirikana ubutumwa yabagejejeho ndetse no kuzabugarukaho mu biganiro bazakomeza kugirana muri iri huriro, kimwe no mu bikorwa byabo bya buri munsi, mu rwego rwo guharanira gukorera hamwe buri gihe.

Iyi nama y’ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi, yitabiriwe n’intumwa za rubanda zirenga 1,000 ziturutse ku migabane yose y’Isi, ikazasozwa tariki 15 Ukwakira 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni ukuri ni Ukiri, nta ruhare rw’umugore mw’iterambere iryo ariryo ryose, nta cyabaye. Komereza aho muzehe wacu kutubera ku ruhembe rwo kwimakaza uruhare rwabo tukuri inyuma.

Irene yanditse ku itariki ya: 13-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka