Nta ngurane izajya ihabwa uwubatse nta byangombwa - Ikigo cy’Imiturire

Ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda (RHA), kiratangaza ko nta muturage wubatse nta cyangombwa nyuma y’umwaka wa 2019, uzajya ahabwa ingurane igihe aho yubatse hanyujijwe ibikorwa by’inyungu rusange.

Ibi bikaba bigiye kujya bikorwa mu rwego rwo kubahiriza no gushyira mu bikorwa, ibyo itegeko ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, rivuga ko uwambuwe ubutaka, uwituje cyangwa se uwakoreye ibikorwa ku butaka bubujijwe gukorerwaho ibyo bikorwa nyuma y’uko amategeko abigena ajyaho, nta ndishyi ahabwa.

Bamwe mu baturage n’ubwo bemera ko kubaka utabifitiye uburenganzira ari amakosa, ariko bavuga zimwe mu mpamvu zibibatera ari kwiruka igihe kirekire ku byangombwa batarabibona, cyangwa se kuba bihenze bityo bagahitamo kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Etienne Murwanashyaka wo mu Karere ka Kicukiro, avuga ko hari igihe baka ibyangombwa bigatinda kuza bityo bagahitamo kubaka ntabyo bafite.

Ati “Hari nk’igihe waka icyangombwa ugahora ugisiragiraho kigatinda kuza, bikaba byarangira wifatiye umwanzuro, bikarangira wubatse. N’ubwo ingaruka ziriho kuko iyo wubatse mu buryo butemewe n’amategeko, nta cyangombwa ufite hari igihe birangira bagusenyeye”.

Louise Mukarwego wo mu Karere ka Nyarugenge ati “Imbogamizi zihari nyine ni uko baba badusaba amafaranga menshi yo gushaka icyangombwa, aba ari menshi kugira ngo upfe kubona icyangombwa cyo kubaka ntabwo biba byoroshye”.

Ibi ariko ntibabyemeranyaho n’inzego z’ibanze kuko zivuga ko ibyemezo by’ubwubatsi bitangwa, kandi ko gufata icyemezo cyo kubaka nta cyangombwa bishobora kugira ingaruka zikomeye ku wabikoze, kubera ko n’iyo yaba yaciye mu jisho ababishinzwe bitabuza ko yasenyerwa igihe cyose bimenyekanye, bikarushaho guhungabanya umuryango wose muri rusange.

Umuyobozi ushinzwe amategeko y’imyubakire muri RHA, Janvier Muhire, avuga ko umuturage wese wubatse nyuma y’umwaka wa 2019 nta cyangombwa ntacyo azishyuza Leta, igihe cyose hanyujijwe ibikorwa by’inyungu rusange.

Ati “Bisobanuye ko ari uguca intenge kubaka akajagari, kandi guhembera umuntu kubera ko yubatse akajagari mu by’ukuri ntabwo ari byo, impushya ziratangwa kandi iyo hari ikibazo nkatwe tubishinzwe tuba twarebye. Ikibazo ni ukuvuga ngo umuturage wacu arumva pe, ahubwo umuyobozi wacu ariwe twe, twumva ibibazo by’abaturage ngo tubikemure? Ni aho ikibazo kiri”.

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo mu mwaka ushize wa 2022, ryagaragaje ko mu Rwanda hari ingo zirenge miliyoni 3.3, hakenewe igenamigambi ku gishushanyo mbonera cy’imiturire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Aho birumvikana ark nanone ibyo kwubaka ntabyangombwa akenci biterwa na ruswa yazonze abayobozi

johnny Baptiste yanditse ku itariki ya: 29-03-2023  →  Musubize

Birareba ba land load

Anatholr yanditse ku itariki ya: 27-03-2023  →  Musubize

Ikibaza gihari ni uko ibyo ubuyobozi buvuga ataribyo bikorwa.
Uravuga uti kubaka mu kajagari ntabwo byemeww; ese akajagari kubakwa mu kirere? Aho kubakwa ntabwo ariho mutuye? Kandi ntawubaka atatanze frw (RUSWA) Bishatse kuvuga ko namwe aba yabagezeho mukanuma.
Nonese iyo muvugako ibyangombwa bitangwa mubona uburyo bitangwamo buhagije? Njyewe mfite ikibanza nasabiye icyangombwa cyo kubaka barakibyima kdi ni mumiturire nyamara abaturanyi banjye barubaka umunsi kuwundi, ama cadastre, bari kuyazamura kdi ntaruhushya rwo kubaka bafite. Mutekereza ko aho bubaka ntabuyobozi buhari?
Ubundi ni gute umuntu amarana imyaka 5 ubutaka buri mu miturire, abusorera ariko atemererwa kubaka?
Icyaruta hashyirwa mubuhinzi basi akahahinga kawa!

Reka ndekere ntabwo byashira!

Alias yanditse ku itariki ya: 27-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka