Nta mvura iteganyijwe henshi mu Gihugu mu minsi 10 ibanza ya Nyakanga

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), kigaragaza ko mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Nyakanga 2023 (kuva tariki ya 1 ku ya 10), henshi mu Gihugu nta mvura izaboneka, ndetse n’ibice izagwamo ikaba itazarenga milimetero 20.

Meteo-Rwanda ivuga ko imvura iteganyijwe gukomeza kugabanuka mu Gihugu hose, ikazaba iri munsi gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu Rwanda muri iki gihe.

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati ya zeru (0) n’ibiri (2) henshi mu Gihugu. Iyo minsi ni tariki ya 1 na 7 cyane cyane mu bice byinshi by’Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru, mu gihe ahandi izaboneka hake.

Imvura iteganyijwe izaturuka ku miterere ya buri hantu nk’imisozi miremire, amashyamba n’ibiyaga.

Imvura iri hagati ya milimetero 15 na 20 ni yo nyinshi iteganyijwe mu bice by’u burengerazuba bw’Akarere ka Rubavu, mu majyaruguru y’Akarere ka Nyabihu no muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Imvura iri hagati ya milimetero 10 na 15 iteganyijwe henshi mu turere twa Musanze na Rutsiro, mu bice by’amajyaruguru y’Uturere twa Karongi, Nyabihu na Burera, ndetse no mu bice bisigaye by’Akarere ka Rubavu.

Imvura iri hagati ya milimetero 5 na 10 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru uretse mu turere twa Rulindo na Gicumbi, mu bice by’amajyepfo ya Gakenke no mu burengerazuba bw’Akarere ka Rusizi, ho hateganyijwe imvura iri hasi ya milimetero 5.

Ahandi hose mu Gihugu hateganyijwe imvura iri munsi ya milimetero 5 nk’uko bigaragazwa n’ikarita y’imvura iteganyijwe muri iki gihe cy’iminsi 10, guhera ku wa Gatandatu tariki ya mbere Nyakanga 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka