Nta muyoboro wihuta wa internet nta terambere ryagerwaho -Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga ngarukamwaka yiga ku bukungu bw’Isi, World Economic Forum (WEF), irikubera i Davos mu Busuwisi, yatangiye kuri uyu wa 17 Mutarama 2017 ikazasozwa tariki 20 Mutarama 2017.
Ihuriro rya Davos rihuza abantu bo mu nzego zitandukanye, ikaba imwe mu nama zikomeye ku Isi ziga ku bukungu n’ihinduka ry’imibereho y’abaturage.
Perezida Kagame ari mu bazatanga ibiganiro, akaba azatanga ikiganiro tariki 19, aho azagaruka ku mikoresherezwe y’ikoranabuhanga nk’umwe mu miyoboro yibanze iganisha ku iterambere.
Ikiganiro cya Perezida Kagame kizarebera hamwe impamvu ibihugu byinshi byita ku iterambere ry’ikoranabuhanga ariko bikibagirwa umutekano w’abarikoresha no kubahugura mu mikoresherezwe yaryo.
Mu biganiro by’uyu munsi wa mbere wa WEF, Perezida Kagame yagaragaje ko ikoranabuhanga ari umwe mu miyoboro y’ibanze mu iterambere, kandi avuga ko nta internet yihuta amahirwe yo kuva mu bukene ari make cyane.
Iyi nama yitabiriwe n’abagera ku 3000, barimo abakuru b’ibihugu, abayobora ibikorwa by’ubucuruzi bikomeye ku Isi, ba Minisitiri b’imari, abanyamabanki n’abandi bakomeye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|