Nta muturage uzongera kwimurwa mbere y’uko ahabwa ingurane

Minisiteri y’ibikorwaremezo iratangaza ko nta muturage uzongera kwimurwa mbere y’uko ahabwa ingurane y’umutungo we, nk’uko byari bisanzwe bikorwa kuko byagaraye ko baharenganira mu gihe badaherewe ingurane ku gihe.

Abaturage bavuga ko iyo badahawe ingurane ikwiye mu gihe cyagenwe bibateza igihombo, kuko iyo bamaze kubarirwa usanga imitungo yabo nta gaciro igifite, kubera ko ntawemera kuhatura kandi azi neza ko igihe icyo ari cyo cyose ashobora kwimurwa.

Nyuma y’aho komisiyo y’uburenganzira bwa muntu isohoreye raporo yayo y’umwaka wa 2020-2021, komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, yatangiye guhamagara inzego zose kugira ngo zitange ibisobanuro ku byagaragajwe muri iyi raporo y’iyi komisiyo, ku byahungabanyije uburenganzira bwa muntu, aho ku wa Kane tariki 16 Ukuboza 2021, Minisiteri y’ibikorwa remezo ari yo yari itahiwe.

Atanga ibisobanuro ku bijyanye n’ingurane itinda guhabwa abaturage, Minisitiri w’ibikorwaremezo amb. Claver Gatete, yavuze ko mbere bajyaga babona amafaranga ariko agasanga nta nyigo bafite, Leta ifata icyemezo cy’uko nta mushinga bakwiye kujya bakora batararangiza gutanga ingurane.

Ati “Ibyo ngibyo bidukemurira ikibazo cy’aho amafaranga aza nibura dufite inyigo tugahita dukora, naho ubundi byaradutinzaga cyane, ariko ikindi kibazo cyaje kuhaba, ni icyo twajye gufata umwanzuro ejobundi aha ngaha, ni ikijyanye n’uko noneho tuba dufite inyigo tugashakisha amafaranga mu baterankunga, cyane cyane biriya bikorwa biremereye aho tugomba kuguza amafaranga, amafaranga yahagera, ugasanga ntabwo twatanze ingurane, ahubwo turimo kubishyira mu ngengo y’imari y’uwo mwaka, kandi mu by’ukuri amafaranga yabonetse hakabaye hatangira kubakwa nk’umuhanda”.

Akomeza agira ati “Wajya kubona ugasanga noneho n’uriya muntu wubaka turamukerereza, kubera ko agomba gukenera ahantu hamaze gutangwa ingurane, ariko kubera ko tunabikora twihuta, ugasanga umuturage araharenganira, kubera ko ntitwabikoze twitonze, n’ibibazo bye byose ngo tubikemure, tumuhe ya ngurane ikwiye, abanze ave mu nzira noneho umuntu azaze yubaka gusa”.

Mu gushaka kumenya neza igihe ikibazo cyo gutanga ingurane ku muturage mbere y’uko yimurwa, abadepite babajije Minisitiri Gatete igihe ikibazo kizaba cyakemukiye, na we abasubiza muri aya magambo.

Yagize ati “Ubu rero twemeje ko nta wundi mushinga ugiye gutangira utaratangiwe ingurane, ngo dutangire kubaka ntibibaho, twaravuze tuti mbere y’uko ubu ngubu tujya gusaba amafaranga, reka tubanze noneho dutange ingurane, kuko imihanda turayizi, urutonde rwayo turarufite, kugira ngo noneho, dutere n’iyo ntambwe birangire, ahubwo dutegereze tuvuga ngo twabuze amafaranga, ariko abo ngabo bahawe ingurane nta wundi muturage wemerewe kugira ngo ahagaruke”.

Yongeraho ati “Ibi rero ni byo twumvikanye na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, n’abandi dufatanyije, twemeye ko bigomba gutangirana n’indi mishinga izatangira yose, ntabwo bigendana no ku ngengo y’imari, ni ukuvuga ngo igihe cyose umuhanda utangiye ubu ngubu, ikintu kigomba kubanza cya mbere, ni ukugirango tubanze noneho dutange iyo ngurane”.

Ikibazo cyo kudahabwa ingurane mu gihe gikwiye kimaze igihe cyumvikana hirya no hino mu gihugu, aho abaturage batari bacye usanga binubira ko babarirwa ariko ntibahite bishyurwa, aha twavuga abo mu kagari ka Nyarutarama mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo, basabwe kwimuka ariko bakagaragaza ko badahabwa ingurane ikwiye kugeza ubwo ikibazo cyabo bakijyanye mu nkiko.

Si abo baturage gusa bagaragaje ibibazo bijyanye n’ingurane kuko umwaka ushize umuvunyi mukuru yasabye REG ndetse n’ikigo cyita ku mihanda (RTDA), kwishyura abaturage amafaranga abarirwa muri miliyoni 200 basaba ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero kwishyura abo baturage nyuma y’uko ibintu byabo byangijwe mu ikorwa ry’umuhanda.

Mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba na ho hagaragaye ikibazo cy’ibibazo by’ingurane aho abaturage basabaga kubanza kwishyurwa ibyabo byangijwe mu ikorwa ry’umuhanda mbere y’uko bava mu byabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka