Nta muryango ushobora gutera imbere ukora amasaha make - Minisitiri w’Intebe
Ubwo yatangizaga ukwezi k’umuryango kwatangirijwe mu karere ka Ruhango, kuri uyu wa kabiri tariki 09/10/2012, Minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yavuze ko bidashoboka ko umuryango watera imbere utakoze nibura amasaha umunani ku munsi.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko hari imiryango ikora amasaha abiri ku munsi, akaba yasabye iyi miryango kimwe n’abandi Banyarwanda muri rusange kongera amasaha bakoraga kugira ngo imiryango yabo ndetse n’igihugu birusheho gutera imbere.
Yagaragarije Abanyarwanda ko n’ibihugu bitera inkunga u Rwanda ahanini ibyo batanga biba byavuye mu baturage baba barakoze amasaha menshi. Yagize ati “nimureke dukore, abatatwifuriza gutera imbere tubabwire tuti sibo Mana”.

Umuhango wo gutangiza ukwezi k’umuryango, kwatangiriye mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango ku rwego rw’igihugu tariki 09/10/2012 kukazasozwa tariki 08/11/2012.
Minisitiri w’Intebe yabwiye abitabiriye uyu muhango, ko umuryango ariwo shingiro ry’iterambere, asaba Abanyarwanda guharanira icyakomeza kubaka amahoro arambye mu muryango.
Mu gikorwa cyo gutangiza uku kwezi, hagaragaye bimwe mu bigo by’amashuri byaremeye bigenzi byabyo kugira ngo abana birera bashobore kugerwaho n’amata.

Aha kandi Minisitiri w’Intebe yahaye abana amata n’imbuto, mu rwego rwo kwereka imiryango uburyo igomba kugira uruhare mu guha abana indyo yuzuye.
Bamwe mu bana bahawe amata na Minisitiri w’Intebe bagaragaje ibyishimo bavuga ko icyi ari icyimenyetso kigaragaza iterambere ry’imiryango y’aho batuye.
Umurenge wa Byimana watangirijwemo ukwezi k’umuryango, mu mwaka ushizi wari waje ku mwanya wa mbere mu bikorwa byakozwe mu kwezi nk’uku kwatangijwe maze uhabwa amafaranga ibihumbi 500 na minisiteri y’umuryango.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’iterambere, Twagirimana Epimaque, yibukije ko nubwo imiryango ihagaze neza, ariko ngo hari ahakigaragara ibibazo bitewe n’ubukene.

Minisitiri w’Intebe yasabye abayobozi gukora ibishoboka byose uku kwezi kukarangira basezeranyije imiryango itarasezerana, bakabarura ingo zirimo amakimbira zikagirwa inama, kugaragaza ingo zitagira akarima k’igikoni, kwita ku miryango irwaje bwaki, ingo zifite abana batagira isuku zikitabwaho n’ibindi.
Hari imiryango yatanze ubuhamya, yagaragaje ko kutumvikana byaterwaga n’imyumvire micye, ariko aho yaboneye amahugurwa n’inyigisho zitandukanye ubu ibana neza kandi imaze no kwiteza imbere.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|