Nta munyonzi wemerewe kurenza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba akiri mu muhanda

Mu rwego rwo kurushaho kwirinda impanuka no kugabanya umubare w’abahitanwa na zo, Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangaje amasaha umunyonzi atagomba kurenza akiri mu muhanda.

Abanyonzi bahawe amabwiriza mashya
Abanyonzi bahawe amabwiriza mashya

Yabitangaje ku wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2023, mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwa gahunda ya Gerayo Amahoro cyakorewe mu Mujyi wa Kigali, ariko by’umwihariko ahazwi nka Nyabugogo, nka kamwe mu gace gakunze kugaragaramo amagare menshi aba yaturutse hirya no hino mu bice by’uwo Mujyi, ahanini bitewe na gare mpuzamahanga ya Nyabugogo.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko nubwo muri rusange umutekano wo mu muhanda wifashe neza, ariko hari ibitagenda neza ku bantu bamwe na bamwe, ari na yo mpamvu nyamukuru yo gufata icyemezo cyo guhagarika amagare atwara abagenzi mu buryo bwa rusange, nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kubera ko guhera muri ayo masaha na nyuma yayo, ari ho impanuka nyinshi z’abanyonzi zikunze kugaragara.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga, avuga ko bigaragara ko 40% by’abapfira cyangwa bakomerekera mu mpanuka ari abanyonzi batwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Ati “Nk’uko bifuza gukora aya masaha ya nijoro, ku mugoroba abantu bataha bajya mu ngo, ni na yo masaha bataba baboneka, ni naho imibare iba myinshi, birumvikana ko bibabangamira kuko icyo bifuza ni uko bakabaye bakora, ariko nanone ubuzima nicyo cy’ingenzi. Ntabwo twareka gukora inshingano zacu ngo tureke abantu bapfe, ngo kuko aribwo babona amafaranga, ayo mafaranga ntacyo aba amaze igihe atari aramira ubuzima.”

Akomeza agira ati “Kuri iyo mpamvu rero, nicyo kiduhagurutsa, ntabwo ari ahangaha mu Mujyi wa Kigali gusa, no mu Ntara hose, tubikangurira abantu ko babyumva. Hari icyo bifuza ariko itegeko igihe cyose ntabwo ritanga umurongo mu buryo buri wese abyifuza, itegeko rishyirwaho ukarikurikiza, ugatunganya gahunda zawe kugira ngo zubahirize itegeko.”

Ku rundi ruhande ariko abanyonzi bavuga ko nubwo bashinjwa gukora amakosa mu muhanda, ariko atari ko bose bayakora, kuko na bo hari igihe bakorerwa amakosa, gusa ngo ku bijyanye no kubahiriza isaha ya saa kumi n’ebyiri bazagerageza kubyubahiriza nubwo bitoroshye.

Facus Niyodusenga ni umwe mu banyonzi bakorera Nyabugogo, ati “Ntabwo ari twese dukora amakosa kuko hari abubahiriza amategeko ariko hari n’abatayubahiriza, ariko wenda iyi nama dukoze harimo abari bubyumve bakabyubahiriza. Gusa saa kumi n’ebyiri turaza kubyubahiriza.”

Uretse kutarenza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Polisi y’u Rwanda ivuga ko nta n’umunyonzi wemerewe kongera kugera kuri gare ya Nyabugogo, kubera ko iyo bahahuriye bose ari imwe mu zindi mpamvu zituma habaho impanuka.

Polisi ivuga ko abatwaye amagare mu buryo bwa rusange baturuka ku Kinamba cya Kacyiru, batemerewe kurenga ahazwi nko ku Mashyirahamwe, ahacururizwa indagara, mu gihe abaturutse mu Gatsata batemerewe kurenga ku kiraro, n’aho abaturutse ku Giti cy’Inyoni bo ntibemerewe kugera muri gare.

Uzarenga kuri aya mategeko n’amabwiriza Polisi ivuga ko azahanwa mu buryo buhambaye, ku buryo igare rye rishobora no gufatirwa bakagira ibyo bumvikana, akabona gusubira mu muhanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndumva byumvikana ariko hano i musanze sinzi niba ariho gusa amagare ya sport nayo arigufatwa kurayo masaha kandi niba nasomye neza bavuze amagare atwarwa nabanyonzi batwara abagenzi muburyo bwarusange nka Kigali to day mwatubariza impamvu amagare ya siporo barikuyafata murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 25-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka