Nta Munyarwanda uzabuzwa kuba hanze afite ibyangombwa by’u Rwanda

Minisitiri ushinze Impunzi n’Ibiza, Gen. Marcel Gatsinzi, aratangaza ko Leta y’u Rwanda yishimiye kuba Umuryango w’Abibumbye warasinye icyemezo gikuraho ubuhunzi ku Banyarwanda, kandi ko nta we uzabuza Umunyarwanda kuba hanze mu gihe azaba yujuje ibyangombwa bisabwa.

Ishami ry’umuryango w’abibimbye ryita ku mpunzi (HCR) ryasinye amasezerano yo gukuraho ubuhunzi ku Banyarwanda tariki 03/01/2012 ariko azatangira gushyirwa mu bikorwa guhagarika tariki 31/06/2013.

Aganira n’abanyamakuru tariki 04/01/2012, Minisitiri Gatsinzi yatangaje ko ari uburenganzira bwa buri wese kuguma aho ari mu gihe yujuje ibisabwa n’u Rwanda ndetse n’igihugu ashaka kugumamo. Yasobanuye ko igihe umuntu uzaba afite akazi cyangwa yaragiranye isano n’abenegihugu arimo agomba kuba Umunyarwanda uba hanze cyangwa akaka ubwenegihugu.

Minisitiri Gatsinzi yongeyeho ko kiriya cyemezo kizatuma Abanyarwanda bataha ku bwinshi. Yagize ati: “Guverinoma y’u Rwanda yishimiye ko nyuma y’iki cyemezo Abanyarwanda benshi bazafata icyemezo cyo gutaha, maze bakaza bagafatanya n’abandi kubaka igihugu”.

Kuva mu 1994 kugeza mu kwezi k’ukuboza 2011, Abanyarwanda bagera kuri miliyoni eshatu n’igice nibo bamaze gutahuka ku bushake.

Leta y’u Rwanda yateguye ibikorwa bizakomeza gufasha impunzi z’Abanyarwanda ziba hanze gusobanukirwa n’ibibera mu Rwanda. Muri byo harimo gutegura ingendo zo gusura u Rwanda, filime n’ibitabo bivuga ku Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka