Nta Munyarwanda ukwiye kwibutswa kujya mu muganda - Ministre Mitali
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Mitali Protais, aravuga ko nyuma y’imyaka ishize Abanyarwanda bakora umuganda ndetse ibikorwa byawo bikaba byigaragaza mu nzego zitandukanye, kuri ubu nta Munyarwanda ukwiye kwibutswa kwitabira umuganda.
Ibi Minisitiri Mitali yabivuze mu muganda ngarukakwezi wabaye tariki 22/02/2014, aho yifatanyije n’abaturage b’akarere ka Ngororero mu murenge wa Ngororero mu kagari ka Mugano bagasiza ibibanza bitanu bizubakirwamo bamwe mu Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bakakirwa n’Akarere ka Ngororero.
Uwo muganda witabiriwe n’abantu benshi ku buryo budasanzwe maze basabwa kuzakomeza uwo muvuduko kuko ari kimwe mu bigaragaza ko bifatanyije na Leta mu kubaka igihugu.

Minisitiri Mitali yavuze ko umunsi w’umuganda ngarukakwezi atari umunsi wo kwiruhukira cyangwa wo kujya muri gahunda z’umuntu ku giti cye, ko ahubwo ari umwanya mwiza wo gutanga umusanzu kugirango dukemure ibibazo bisaba kwishyira hamwe.
Ikindi minisitiri Mitali asaba abatuye Ngororero ni ugukora cyane bakikungahaza kugira ngo bajye mu muganda batekanye aho abibutsa ko bagomba kwirinda guhora mu bibazo by’urudaca ahubwo bakitabira ibikorwa bibateza imbere.

Ikintu cyashimwe n’abaturage kimwe n’abayobozi ni ikiganiro cyerekeye kurya indyo yuzuye ku mwana no ku mubyeyi; cyatanzwe n’umukozi wo mu bitaro bya Muhororo ushinzwe imirire Nyirasinamenye Jeanne.
Yabwiye abaturage ko kurya indyo yuzuye bidasaba ibya Mirenge ko ahubwo akarima k’igikoni n’ubworozi bw’amatungo magufi ari igisubizo cya hafi.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abadakora umuganda bo ntibakwiye kuba mu Rwanda kuko ituma twubaka igihugu bityo tukadindira mu iterambere