Nta muntu wemerewe gufatira indangamuntu ya mugenzi we

Ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu mu Rwanda cyiramagana umuntu uwo ariwe wese ufatira indangamuntu ya mugenzi we kuko nta mpamvu n’imwe yemerera umuturage kubika indangamuntu itari iye.

Abakunze gutunga indangamuntu z’abandi ni abaturage baba bazitoye zatakaye, bakanga kuzisubiza badahawe igihembo benshi mu Rwanda bamenyereye nk’ishimo umuntu agenera uwamutoraguriye ibyo yataye.

Bamwe na bamwe bakunze kuzishyikiriza abakozi bashinzwe irangamimerere ku murenge ariko bakabanza kubaka amafaranga y’ubutobwa n’ay’urugendo umuntu aba yatanze ava aho yatoye indangamuntu ayizana ku murenge.

Aba bakozi bakavuga icyo kibazo kibakomereye kuko aya mafaranga ntayo aba yaragenwe kandi ko bumva uwatoye indangamuntu aba akwiye guhabwa byibura ay’urugendo.

Ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Musha ati “Abantu nk’abo rwose tunanirwa kumenya uko tubafata kuko baba bavuga ko nitutabasubiza amafaranga batanze y’urugendo badatanga iyo ndangamuntu.”

Mugenzi we mu wundi murenge ati “Njye haba ubwo ngomba kubabeshya ko nyiri indangamuntu naza nzayamwishyuza nkazayababikira ariko iyo bagarutse cyangwa bakampamagara ngo bazabona igihembo ryari usanga ntafite uko mbyitwaramo.”

Murenzi Aloys ushinzwe ubutegetsi n’amategeko mu kigo gishinzwe indangamuntu yabwiye abakozi bashinzwe irangamimerere mu mirenge y’akarere ka Rwamagana ko badakwiye kujenjekera uwo ariwe wese batahura ko afata bugwate indangamuntu ya mugenzi we.

Bwana Murenzi yavuze ko bibujijwe ku muntu uwo ari we wese kugumana indangamuntu y’umuturage mugenzi we igihe cyose yayibonye.

Ati “Ubundi kuri buri ndangamuntu handitse ko uyitoraguye asabwe kuyishyikiriza icyicaro cya polisi cyimwegereye. Abo bose bazigumana bakazigendana baba bari mu makosa kandi uwo muzongera guhura ashyiraho ayo mananiza mujye mumwereka abashinzwe kubahiriza amategeko.”

Aha hanavuzwe kandi abantu bafatira indangamuntu y’abandi igihe babarimo amadeni cyangwa bafitanye ibindi bibazo, ariko Murenzi Aloys asubiza ko amategeko y’u Rwanda atemerera umuturage n’umwe gufatira indangamuntu ya mugenzi we.

Ngo uwagaragaza uwamufatiriye indangamuntu yaba agaragaje abica amategeko y’igihugu kandi ngo bateganyirijwe ibihano mu mategeko y’u Rwanda.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 7 )

nid ntacyo ikora nabo kurya frw ya leta gusa

yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

Ubwo rero niba ari uko mubivuze uyitoye cg se uwayibye mu byangombwa azajya ayijugunya. Byibuze nubundi bakwagaga ubutorozi ariko ukabona irangamuntu yawe.

seko yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

Birakomeye kuko umuntu arayibura ntazapfe ayibonye ntabashe no kumenyako haba hari uwayitoye. Ntabwo nzi niba polisi nayo ifata umwanya wo kuzohereza ku mirenge bityo ntizihere mu biro byayo. Iratakara ukayibira pee. Njyewe maze gushyira abantu batatu indangamuntu zabo nzibonye aho ziri ku mirenge!!! ubwo ngerayo ngerageza kubona iyanjye kandi hashize imyaka itatu ariko narayibuze. Nyamuneka niba hari aho polisi izibika idufashe ijye izohereza ku mirenge.

Murakoze

kankera valencia yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

TURABASHIMIRA CYANE, ESE UMUNTU UFITE IKIBAZO BARAMUHAYE IMYIRONDORO ITARI YO AGIRA AMAHIRWE YO KUBIKOSOZA? BICA MU ZIHE NZIRA?

BAHIRE yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

Ariko kuki habaho ikibazo nkicyo(gutora indangamuntu).
Nta inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta kuva ku rwego rwo hasi(umudugudu) ukagera kuri ku murenge,abo twitoreye ndetse n’abashyirwaho na ministeri y’abakozi ba Leta.....?
niba abo bose ntawashobora kwirengera uburemere bungana n’ibiro (kgs)byirangamuntu kuva rumwe kugera ku murenge buriya ntitwaba dufite ibibazo

Ndumva hakabayeho bushyirwaho buzwi maze abo baturage ari uyitaye ndetse n’uyitoye bakoroherezwa

mutabazidanycolins yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

ndashima murenzi icyo cyemezo nkanjye nayibwe numuntu turebana aruwamutumye kugirango ntaretira permit apres baramufunga aranga arahakana avuyemo anyigambaho ko ayifite,nabonye indi bingoye cyane sikintu kutagira indangamuntu hanyuma nimirenge ishishikarizwe kwihutisha abazitaye kubijyana vuba vuba irakenerwa ahantu hose nkanjye natoye ID kuri goma kumupaka muto narayizanye nje ikigali nsanga niyo murugerero mva mu bus njya kukagali isoko ryaremye mbanza kumushakisha abaturage bamwira ko bamuzi bamunyereka aza musoko ko ntatse ibihembo sibyiza guhembesha ni service nkizindi.ahubwo bajye badepensa nugufasha ubuyobozi bwacu ndetse ninogufasha ID project kutangiza ibikoresho byaburi gihe

charlotte ingabire yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

ndashima murenzi icyo cyemezo nkanjye nayibwe numuntu turebana aruwamutumye kugirango ntaretira permit apres baramufunga aranga arahakana avuyemo anyigambaho ko ayifite,nabonye indi bingoye cyane sikintu kutagira indangamuntu hanyuma nimirenge ishishikarizwe kwihutisha abazitaye kubijyana vuba vuba irakenerwa ahantu hose nkanjye natoye ID kuri goma kumupaka muto narayizanye nje ikigali nsanga niyo murugerero mva mu bus njya kukagali isoko ryaremye mbanza kumushakisha abaturage bamwira ko bamuzi bamunyereka aza musoko ko ntatse ibihembo sibyiza guhembesha ni service nkizindi.ahubwo bajye badepensa nugufasha ubuyobozi bwacu ndetse ninogufasha ID project kutangiza ibikoresho byaburi gihe

charlotte ingabire yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka