Nta muntu utarafata urukingo rushimangira uzahabwa serivisi zihuza abantu benshi - MINALOC

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), iratangaza ko nta muntu ugejeje igihe cyo guhabwa doze ya Covid-19 yo gushimangira akaba atarayifata, uzahabwa serivisi zihuza abantu benshi.

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney
Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney

Ibi bije nyuma y’uko tariki 04 Gashyantare 2022, Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ingamba zitandukanye ziganjemo izigamije gufasha abaturage kurushaho kwitabira umurimo no kutazahazwa n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Imibare itangazwa na Minisiteri y’ubuzima ivuga ko kuri ubu ubwandu bushya bwa Covid-19, buri munsi y’abantu 5/1000, mu gihe mu nko mu kwezi kumwe gushyize bwari hejuru y’abantu 45/1000.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko urebye umubare w’abantu bamaze gufata doze ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19, ukawugereranya n’uw’abamaze gufata doze ya gatatu yo gushimangira usanga harimo icyuho kinini.

Ati “Abantu bamaze gukingirwa inkingo ebyiri bageze ku 7.800.000, abamaze kwikingiza urwo gushimangira, ni 1,800,000. Ni ukuvuga ngo abantu bose bikingize urukingo rwa kabiri, bakaba bararengeje amezi atatu, abo ntibari bwemererwe kujya muri za serivisi tuvuga”.

Akomeza agira ati “Ntabwo bari bwemererwe kuza mu rusengero, mu Misa, mu bukwe, mu materaniro, kuko bagomba gushaka urwo rukingo rwa gatatu, barahari ni benshi, kandi inkingo zirahari. Turagira ngo dusabe abayobozi b’inzego z’ibanze, iz’umutekano, n’abategura ibirori na za gahunda, abayobozi b’amadini n’amatorero, batange amatangazo ku bayoboke babo, bababwire ko umuntu wikingije urukingo rwa kabiri akaba arengeje amezi atatu, ntiyemerewe kubona serivisi”.

Bimwe mu byo abantu benshi bari bategereje ku bijyanye no koroshya ingamaba za Covid-19, harimo kwemererwa gukora ingendo amasaha yose nk’uko byari bisanzwe, ndetse no gufungura imipaka, byose bikaba byaremejwe mu byemezo bishya by’Inama y’Abaminisitiri. Ahasigaye abo bireba bakaba aribo bagomba kubahiriza ingamba, nk’uko Minisitiri Gatabazi akomeza abisobanura.

Ati “Iyo ufashe icyemezo nk’iki cy’uko imipaka ifunguye, ibisigaye bikorwa mu buryo bisanzwe bikorwamo, ibijyanye no gutwara abantu bishinzwe abikorera bashinzwe transiporo (Transport), hari za bisi zitwara abantu, imodoka zitwara abantu ku giti cyabo, hari iz’ubucuruzi”.

Yongera ati “Abikorera bashinzwe transiporo, ubu nabo barimo kwitegura ku buryo bizagera ku wa mbere bashobora gutwara abaturage bashaka kugenderanira n’ibihugu, ndetse hari n’abandi bari hanze bafite bisi zabo biteguye kuzazana abavuye hanze gusura cyangwa gutembera igihugu”.

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko gufungurwa kw’imipaka bizatuma urujya n’uruza rw’abantu rwiyongera, ariko ngo mu rwego rwo gukomeza kwirinda Covid-19, hari ibyo bateganya gukora nk’uko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi rusange, Tharcise Mpunga abisobanura.

Ati “Imipaka yarafunguye, abantu uruja n’uruza rugiye kwiyongera, birasaba ko dushyiraho ikipe zihariye ku mipaka, zizajya zifata ibipimo ku buryo buhoraho, kugira ngo tube twareba ko mu bantu binjira cyangwa se mu basohoka, naho ubwandu bushobora kuba buzamuka”.

Minisitiri y’ubuzima irasaba Abanyarwanda kutadohoka kuko mu myaka ibiri ishize bahangana n’icyorezo cya Covid-19, habayeho ubufatanye hagati y’inzego zose hamwe n’abaturage, ibirimo kugerwaho bikaba ari umusaruro w’ubwo bufatanye.

Iyi Minisiteri ivuga ko hakomeje gufatwa ibipimo mu bice bitandukanye by’igihugu, kugira ngo hamenyekane uko ubwandu bwifashe, habe hafatwa izindi ngamba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka