Nta muntu ukwiriye gusabiriza - Perezida Kagame
Ubwo yaganiraga n’abaturage b’akarere ka Nyamasheke kuri uyu wa gatatu, tariki 16/01/2013, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yababwiye ko nta muntu ukwiriye gusabiriza ahubwo buri wese akwiriye gukora kuko umurimo ari wo uteza imbere nyirawo.
Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rw’iminsi itatu Perezida Kagame agirira mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, abaturage bagera ku bihumbi 50 bari bateraniye ku kibuga cya Ntendezi kiri mu murenge wa Ruharambuga kugira ngo bibonere amso ku maso umukuru w’igihugu, cyane ko abenshi bari bataramubona n’amaso yabo.
Mu butumwa yageneye aba baturage, Perezida Kagame yavuze ko abaturage ba Nyamasheke bakwiriye kwikorera kandi bagatera imbere kandi ko nta muntu ukwiriye gusabiriza.
Aha yasobanuye ko “kwikorera” avuga atari ukwikorera ku mutwe ahubwo ko ari ugukoresha amaboko, uko umuntu ashoboye kose n’ibyo akoresha bishoboka, naho imitwe ikaba iyo gutekereza ibyo bikorwa by’ingirakamaro.

Perezida Kagame yabwiye abaturage b’akarere ka Nyamasheke ko bakwiriye gukanguka bagakora cyane kandi bakirinda ibyabaca intege ndetse n’ibibatesha umwanya. Aha, akaba yatsindagiye ko u Rwanda ari igihugu cyiza, bityo Abanyarwanda bakaba bakwiriye gushingira kuri ibi byiza bakiteza imbere.
Akarere ka Nyamasheke kishimira ibikorwa by’iterambere kagenda kageraho birimo ibikorwa remezo nk’umuhanda, amavuriro n’ibitaro, ndetse n’amashanyarazi agenda agera hirya no hino muri aka karere bigaragara ko ari ak’icyaro.
Perezida Kagame yasabye abaturage b’aka karere kugira uruhare muri ibi bikorwa kugira ngo bibahe umusaruro ubabeshaho ukazanabeshaho abazabakomokaho.
Abaturage b’akarere ka Nyamasheke bibukijwe ko bakwiriye guhora iteka bazirikana ko inkingi y’ibyo bikorwa byiza byose ari umutekano kandi bakaba bakwiriye kugira uruhare mu kuwubungabunga.
Umutekano mu Banyarwanda urigaragaza kandi u Rwanda ntiruzihanganira uwo ari we wese washaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda; nk’uko Perezida Kagame yabivuze.
Perezida Kagame yavuze ko “u Rwanda rwakubititse bihagije” bityo rukaba rutazemera kongera gusubira aho rwavuye kandi ko uzabigerageza bitazamugwa neza. Aha yatanze urugero rw’uko niba umuntu abona insinga zinyuramo amashanyarazi menshi maze agashaka kurukoraho bishobora kumugwa nabi.
Pereziga Kagame yasabye abatuye Nyamasheke ko ibyagezweho mu karere kabo bakwiye kubisigasira kandi bagahora batera intambwe yisumbuye mu iterambere.
Mu kiganiro yagiranye n’abaturage b’akarere ka Nyamasheke, Perezida Kagame yaboneyeho akanya ko kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2013 kandi abifuriza ko uyu mwaka uzaba udasanzwe mu gutera imbere kuruta uko byagenze mu myaka yawubanjirije.

Abaturage barashimira Perezida Kagame ko yabagejeje kuri byinshi birimo umutekano ndetse n’ibikorwa by’iterambere bigaragarira amaso.
Mukankusi Lucie wo mu murenge wa Karengera muri aka karere ka Nyamasheke yashimiye Perezida wa Repubulika ko yamufashije kubakirwa inzu nziza amuvanye muri nyakatsi, kandi akamuha inka muri “Gira inka” none akaba akamira abana batanu ndetse n’abaturanyi. Uyu mubyeyi akaba yifurije Perezida Kagame ishya n’ihirwe.
Mu ruzinduko rwe mu karere ka Nyamasheke, Perezida Kagame akaba yakiriye ibibazo bitandukanye yagejejweho n’abaturage kandi asaba ababishinzwe ko babikemura.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|