“Nta mugabo nyawe usambanya umugore ku ngufu” - ACP Wilson Rubanzana

Dogiteri Wilson Rubanzana ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri police y’igihugu asanga umugabo nyawe wiyubaha adashobora gusambanya umugore cyangwa umukobwa ku ngufu, kandi imibonano mpuzabitsina yose igomba kuba mu buryo bwumvikanywaho burinda ingaruka mbi.

Mu mahugurwa y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa kane tariki 09/08/2012 mu karere ka Rwamagana, Dogiteri Wilson Rubanzana yashishikarije Abaturarwanda bose, by’umwihariko atuma abashinzwe umutekano mu midugudu, mu tugari n’imirenge kubishishikariza abandi bagabo kandi bakanakumira uwashaka kubirengaho wese.

Uyu mugenzuzi wa police wungirije ushinzwe ubuvuzi muri police y’u Rwanda arahamya ko umugabo wese ukora ibyo ataba akwiye kwitwa umugabo ukundi, ndetse ngo si n’akagabo ahubwo uwo muntu aba akwiye kugawa na rubanda bose ndetse agafashwa ngo acike kuri iyo migirire idakwiye.

Uyu mupolisi w’umuganga aravuga ko gusambanya umuntu ku ngufu bimusigira ibikomere ku mubiri no mu mitekerereze, bikanatera ingaruka ku mibanire y’uwo muntu n’umuryango w’abantu muri rusange.

Abagabo ngo bakwiye guhindura imyumvire, bakiyemeza kwiyubaha ubwabo no kubaha umuntu uwo ari we wese, by’umwihariko abagore n’abakobwa kuko gusambanya umuntu wese ku ngufu ari urugomo n’ihohotera rikomeye, dore ko haba hari n’uburyo bwo gushaka abakwemera iyo mibonano igakorwa ku bushake ntawe isigiye ububabare n’ingaruka ku buzima.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ABAHUGUYE CPC’S MU KARERE KA RWAMAGANA NA KAYONZA BO BAFASHE KUNGUFU ABO BAHUGURAGA BAHAGURUKA BATABAHAYE AMAFARANGA Y’URUGENDO KANDI BAYAFITE MW’IBAHASHA. BA GITIFU ARI NABO BAYOBORA CPC’S KU RWEGO RW’AKAGARI BARIHANGANISHIJWE NYUMA Y’IMINSI IBIRI YAMAHUGURWA!!!!!!!!!!!!!!!!

sehene yanditse ku itariki ya: 11-08-2012  →  Musubize

ndishimye kubwamakuru ari updated.am requesting authorities concerned to recruit psychologists in police,in social affairs and in other bodies to help these people with this psychological problems.

apr yanditse ku itariki ya: 9-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka