“Nta mpamvu yo gukeka ko u Rwanda rufasha M23” - Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko abantu batagomba gukeka ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Kongo, kuko abo bakuraho amakuru ari abantu bamwe, kandi nabo batayafitiye ibimenyetso.
Asoza inama y’iminsi ibiri yitabiriwe n’itangazamakuru ryo mu muryango wa Afrika y’Uburasirazuba (EAC) kuri uyu wa gatanu tariki 10/08/2012, Umukuru w’igihugu yafashe umwanya munini wo gusobanura ikibazo cy’intambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo, n’impamvu u Rwanda ruregwa.
Umunyamakuru yari amubajije ati: “Mu kazi dukora, iyo ibintu bihwihwiswa cyane, twe tubifata nk’ukuri. None dusobanurire!”.
Umukuru w’igihugu yahise asobanura ahereye ku mateka y’ubukoroni, ko Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bakatiweho imipaka, atari u Rwanda rwabajyanyeyo.
Perezida Kagame yavuze ko ari ukwigiza nkana kuba amahanga ageze aho kwitiranya umutwe wa M23 n’Abanyarwanda. Yifuje ko u Rwanda rwafasha Kongo gufata Bosco Ntaganda, nk’uko rwabigenje kuri Laurent Nkunda, kugirango abitwa Abanyarwanda bakomeze bacyurwe iwabo gahoro gahoro.
Prezida Kagame ati: “Twarabyanze, tuvuga ko nta mpamvu yo kwivanga. Leta ya Kongo imaze kubona biyinaniye kumufata, nibwo yatangiye kuvuga ko u Rwanda rufasha abayirwanya”.
Ku kijyanye n’uko u Rwanda rwashinjwe gutanga intwaro ku mutwe wa M23, Umukuru w’igihugu yavuze ko uwo mutwe wari usanzwe ufite intwaro nyinshi kurusha izikenewe, kuko wahoze mu ngabo z’igihugu cya Kongo, kandi ko nta ntwaro zo gupfusha ubusa u Rwanda rufite.
Ikigaragaza ko ubushakatsi bw’umuryango w’abibumbye nta gaciro bufite, ni uko itsinda ryabukoze ryemeye kuza kubaza u Rwanda nyuma yo gutangaza ibyo ryakoze mbere, kandi ibyo bitabaho; nk’uko Prezida Kagame yasobanuye.
U Rwanda ruvuga ko rwatanze ibisobanuro bifatika kuri buri kirego. Muri ibyo birego harimo ibyo ruvuga ko bisuzuguritse cyane, nko kuba itsinda ry’abakoze ubushakashatsi rirushinja gufashisha M23 imyenda, kandi ngo bizwi ko ishobora kugurirwa aho ariho hose.
Perezida Kagame yashoje avuga ko imyanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, yo gushyiraho umutwe utagira uruhande ubogamiyeho ku mipaka ya Kongo n’u Rwanda, aricyo gisubizo cyizewe, ariko ko byarushaho kuba byiza izo ngabo zitabayeho, ahubwo hagatezwa imbere ibiganiro.
Kagame kandi yahakanye ko izo ngabo zizasanga iza MONUSCO muri Kongo atari ukuzivuguruza, bitewe n’uko ngo MONUSCO yamaze kugaragaza uruhande ibogamiyeho, mu gihe umutwe uzashyirwaho wo uzaba ntaho ubogamiye.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwarakoze kutivanga rwose kuko ntabwo U RWANDA rwahora ari rwo rujya gufatira Congo abayinaniye ntabwo turi (Special Force) ya Congo ,si rwo ruzimya aho watse hose, cg abanyecongo bavuga Ikinyarwanda ngo nitwe tubafasha, kubategeka no..no