Nta mpamvu yabuza Abanyarwanda n’Abanyafurika y’Epfo gushora imari mu bihugu byombi
Mu nama yahuje abacuruzi b’Abanyarwanda n’abo muri Afurika y’Epfo, kuri uyu wa kabiri tariki 23/10/2012, byagaragaye ko nta mbogamizi zishobora kubuza umunyafurika y’epfo gushora imari mu Rwanda, cyangwa se Umunyarwanda gukorera muri Afurika y’Epfo.
Umushoramari Sam Nkusi witabiriye iyo nama, we yongeraho ko hatarabaho kumenya ko umucuruzi agomba gutandukana n’amarangamutima cyangwa amabwire ashingiye kuri politiki.
Abambasaderi w’Afurika y’Epfo mu Rwanda, George N. Twala, yasabye abacuruzi b’abanyarwanda n’abanyafurika y’epfo, kumusobanurira impamvu zishobora gutuma batitabira gushora imari mu Rwanda no muri Afurika y’epfo, asubizwa ko umutekano mu gihugu cye ushobora kuba ari muke.
We ubwe yari yatumiye bamwe mu bacuruzi b’abanyarwanda bakorera muri Afurika y’epfo, barimo Albert Gatare umaze imyaka 17 akorera muri icyo gihugu, akaba yavuze ko umutekano muke wavuzwe ari ibihuha.
Amb. Twala we ati: “Ni iki mwasobanura ko nabuze impamvu n’imwe. Icyagombye kuba urwitwazo ni ukutabana neza kw’ibihugu byombi, none twaragikemuye. Ngaho rero abikorera ni mukure amaboko mu mifuka, turebe ko ubukene bwashira.”

Umuyobozi nshingwabikorwa w’urugaga rw’abikorera (PSF), Hannington Namara, yavuze ko abacuruzi ku mpande zombi bafite amahirwe bazabyaza umusaruro, ahereye kukuba kompanyi y’indege ya Rwandair ijya muri y’epfo buri munsi, ngo ikaba itagomba gutwara ubusa.
Namara yongeyeko ko kuba Afurika y’epfo ari igihugu gikize, hari ibicuruzwa byinshi byaho bigomba gucuruzwa n’abanyarwanda, ku rundi ruhande u Rwanda narwo rukoherezayo abakozi, ubucuruzi bwa servisi zinyuranye, ndetse n’umusaruro ukomoka ahanini ku buhinzi.
Ambasade y’Afurika y’epfo mu Rwanda ivuga ko ibiganiro yagiranye n’abikorera 50 bo mu bihugu byombi, bibaye intangiriro yo kunoza no kwagura umubano hagati y’Afurika y’epfo n’u Rwanda.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|