Nta modoka yemerewe gutwara abagenzi bava muri Gare nyuma ya saa kumi n’ebyiri - RURA

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwamenyesheje abakoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ko bakwiye gutega imodoka hakiri kare.

Ibi RURA yabitangaje ishingiye ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 26 Kamena 2020 ivuga ko ingendo zibujijwe nyuma ya saa moya z’umugoroba kugeza saa kumi n’imwe za mugitondo.

Ubu butumwa kandi bwagarutsweho n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwamenyesheje abantu bose ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zihagarika gutwara abantu muri Gare guhera saa kumi n’ebyiri (18h00) zuzuye, Gare zikaba ngo zifungwa kuri iyo saha.

Itangazo ry’Umujyi wa wa Kigali risoza rigira riti “Turasaba buri wese kubahiriza aya mabwiriza ndetse n’inzego z’ibanze gukomeza kureba ko ashyirwa mu bikorwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka