“Nta macenga ya politiki ari muri gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’”- Gov. Bosenibamwe

Ubwo hatangizwaga ibiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu Karere ka Gakenke, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yanenze abavuga ko “Ndi Umunyarwanda” ari politiki igamije guhatira Abahutu gusaba imbabazi Abatutsi.

Muri uwo muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 22/11/2013, Guverineri Bosenibamwe yatangaje ko nta macenga ya politiki ari muri “Ndi Umunyarwanda”, ibyo yise manipulation politique mu rurimi rw’Igifaransa, asobanura ko ifite intumbero yo kubyizanya ukuri ku mateka mabi yaranze igihugu kugira ngo twubake igihugu gikomeye kandi cyiza kitarangwa n’amacakubiri.

Guverineri Bosenibamwe yemeza ko “Ndi Umunyarwanda” igamije kubaka u Rwanda rukomeye.
Guverineri Bosenibamwe yemeza ko “Ndi Umunyarwanda” igamije kubaka u Rwanda rukomeye.

Yavuze ko nta gahunda nshya itagira abayirwanda n’ababikora babiterwa n’inyungu zabo bwite, ngo ni byiza kuyishyigikira ikagera ku bantu bose.
Yasabye Abanyagakenke kwirinda guha agaciro amoko bagashyira imbere Ubunyarwanda, ngo ni zo mbaraga zizubaka u Rwanda rwiza ruteye ishema abenegihugu, bakimika umutima mwiza wo gukunda umuntu wese bagashishikazwa no gukora bakiteza imbere.

Ubwo yatangaga ikiganiro ku mateka , Visi -perezida w’Inteko Ishingamategeko, umutwe wa Sena, Hon. Jeanne d’Arc Gakuba, yatangaje ko amateka mabi Abanyarwanda banyuzemo yabateye ibikomere ku buryo bunyuranye, ariko nubwo hari intambwe imaze gutera mu bumwe n’ubwiyunge ngo hari bamwe bagifite urwango rwasubiza u Rwanda muri Jenoside.

Ati: “Imyaka igiye kuba 20 tuvuye muri Jenoside hari byinshi byakozwe mu rwego rwo kubaka Ubunyarwanda ariko ntabwo twirara ingengabitekerezo yigishijwe imyaka myinshi bivuga ko no kugira ngo tuyiyambure bisaba izindi mbaraga.

Abayobozi mu nzego ztandukanye z'akarere bitabiriye ibiganiro bya "Ndi Umunyarwanda".
Abayobozi mu nzego ztandukanye z’akarere bitabiriye ibiganiro bya "Ndi Umunyarwanda".

Ariko kuba tugifite ubushakashatsi bwa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge butwereka ko hari umubare munini w’Abanyarwanda bakibonamo mu ndorerwamo y’amoko babonye uburyo bakongera bagakora Jenoside ni ikimenyetso kibi, bityo Abanyagakenke bace ukubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside barangwe n’ubunyarwanda.”

Asanga iyi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ari ngombwa kugira ngo n’abantu nka bo batere intambwe bityo biyambure umwambaro w’urwango rushingiye ku moko bashishikazwe no kubaka igihugu cyabo.

Leta y’ubumwe bw’Abanyarawanda yakoze ibishoboka byose ngo Abanyarwanda babane neza, ishyiraho politiki iha amahirwe angana abantu bose mu burezi no mu buyobozi, ikuraho amoko mu irangamuntu; nk’uko Jeanne d’Arc Gakuba yakomeje abishimangira.

Abayobozi b'inzego z'ibanze bitabiriye ibiganiro.
Abayobozi b’inzego z’ibanze bitabiriye ibiganiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias yemeza ko inkomoko ya “Ndi Umunyarwanda” ishingiye ku mahame ya RPF yatangije urugamba rwo kubohoza u Rwanda kugira ngo ice akarengane n’amacakubiri yari yarokamye igihugu cy’u Rwanda.

Yongeraho ko mu myaka 1980 na 1990 yiboneye ivangura ry’amoko ryibasiraga Abatutsi n’Abanyendugu ubwo yari umunyeshuri n’umwarimu wo muri kaminuza, na bake biga muri kaminuza barirukanwe.

Umwe mu bitabiriye ibyo biganiro, Nkurikiyamana Jean Nepomuscene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karungu yabwiye Kigali today ko ntacyo bimaze kwibona mu ndorerwamo y’amoko kuko nta kintu yatugejeje uretse Jenoside, avuga ko Abanyarwanda babanye neza ariko gahunda ya Ndi Umunyarwanda hari icyo igihe kongeraho.

Umuyobozi wungirije wa Sena, Hon. Jeanne d'Arc Gakuba atanga ikiganiro.
Umuyobozi wungirije wa Sena, Hon. Jeanne d’Arc Gakuba atanga ikiganiro.

Nyuma y’uyu mwiherero w’iminsi ibiri witabiriwe n’abayobozi b’imirenge, ab’utugari, ab’amatorero, abikorera n’abavuga rikumvikana, biteganyijwe ko ubutumwa babonye babugeza ku baturage bo mu midugudu mu minsi mike iri mbere.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikigaragara iyi gahunda ni nziza ariko ntizabe igikoresho cya politiki mu myaka izaza ngo Abahutu bose bakoze Jenoside kuko bamwe muri bo ni bo baduhishe kugira ngo turokoke. Muarkoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 23-11-2013  →  Musubize

uyu mugabo nimuzima.

martin yanditse ku itariki ya: 23-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka