Nta kibazo u Rwanda rufite ku mubano n’ibihugu & gutaha kwa FDLR - Min Mushikiwabo

U Rwanda nta kibazo rufitanye n’ibindi bihugu, rwiteguye FDLR yaza irwana cyangwa itarwana kandi ntacyo rutwawe n’icyemezo cyo guhagarika inkunga k’u Bubiligi; nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa Leta akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri wa 24/12/2014, umuvugizi wa Leta y’u Rwanda yasobanuye ko u Rwanda rwiteguye neza itari ya kabiri Mutarama 2015 yahawe umutwe wa FDLR, ko ugomba kuba warangije kurambika intwaro hasi, ugataha mu Rwanda mu mahoro.

“FDLR ntabwo ari umutwe wa gisirikare ushobora gutera u Rwanda ngo urwane narwo, ntabwo bishoboka, kubera ko tuzi uko ingabo zacu ziteguye; igisigaye ni ubushake bwa politiki z’ibihugu byiyemeza guhashya imitwe iri muri Kongo ariko hakaboneka impamvu zidafatika, ibyo ntabwo byagombye kumara imyaka,…naho ubundi FDLR turayiteguye yaza irwana cyangwa itarwana, nayo kandi irabizi”, Ministiri Mushikiwabo.

Umubano w’igihugu mu muryango wa EAC no hanze yawo

Mme Louise Mushikiwabo akomeza asobanura ko nta mpungenge ziri mu kuba ibihugu bitatu byo mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) ari byo Kenya, Uganda, u Rwanda (ndetse na Sudani y’epfo); byariyemeje guteza imbere umuhora wa ruguru uva ku cyambu cya Mombasa, hanyuma ibindi bibiri (u Burundi, Tanzania) bikifatanya na Kongo (Kinshasa) nabyo bikaba bishaka gukora undi muhora w’ibicuruzwa byabyo.

Ministiri w'ububanyi n'amahanga akaba n'umuvugizi wa Leta, Louise Mushikiwabo, mu kiganiro n'abanyamakuru.
Ministiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta, Louise Mushikiwabo, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Yavuze ko buri gihugu gifata ibyemezo bikibereye cyifuza; kuba ibihugu bimwe byumvikana ku bikorwa runaka ngo ni byiza kandi ntaho byica amasezerano agenga umuryango wa EAC, aho asobanura kandi ko ayo masezerano akirimo gukurikizwa kuko ngo mu nama zirebana n’Umuhora wa ruguru (Nothern Corridor), u Burundi na Tanzania bihora bihagararariwe.

Ministiri Mushikiwabo yashimye uburyo abaturage b’u Rwanda bamaze kungukira cyane ku ishyirwaho ry’akarere kamwe ka gasutamo ku cyambu cya Mombasa, ndetse n’ikurwaho ry’imbogamizi nyinshi zidashingiye ku mahoro mu nzira izana ibicuruzwa mu Rwanda.

“Ibicuruzwa bisigaye bimara iminsi mike cyane mu nzira, kandi nta cyiza nko kumva ko Umunyarwanda nagera muri Uganda, Kenya, yakwiyumva nk’iwabo”, nk’uko yabaye abyishimiye mu gihe hagitegerejwe gari ya moshi, imiyoboro ya peterori n’amashanyarazi bizagezwa mu Rwanda.

Ibibazo u Rwanda rwagiranye n’igihugu cya Afurika y’epfo ngo bifite aho bizakomeza kuganirirwa, kuko Ministiri Mushikiwabo ngo afite icyizere gishingiye kukuba “abantu babiri cyangwa batatu [bo muri RNC] bashatse guhungabanya umutekano w’u Rwanda”, ngo badashobora gutuma ibibazo by’ibihugu byombi biba akarande.

U Burundi nabwo (ku kibazo cy’imirambo yagaragaye mu kiyaga cya Rweru) ngo ni igihugu kivandimwe ntacyo bwapfa n’u Rwanda, bukaba bwarasabwe kwemera iperereza rikorewe hamwe; naho u Bufaransa bwo ngo nta kibazo gihari gishyashya kuko za ambasade z’ibihugu byombi zifunguye, kandi ko zizakomeza gushyiraho uburyo bwo kunoza umubano.

Abanyamakuru n'abandi bakozi ba Leta bitabiriye ikiganiro cyatanzwe na Ministiri Mushikiwabo.
Abanyamakuru n’abandi bakozi ba Leta bitabiriye ikiganiro cyatanzwe na Ministiri Mushikiwabo.

Ministiri Mushikiwabo wabajijwe uburyo bwakoreshejwe kugirango Leta y’u Rwanda ice intege imitwe ya politiki idashyigikiye u Rwanda, yagize ati: “Opozisiyo cyangwa amatsinda aba mu mahanga, kuba twarayiciye intege ntabwo ari byo, kuko n’ubundi nta ntege yagiraga; hari imitwe ya politiki iba kuri internet gusa”.

Inkunga y’u Bubiligi yahagaze ngo ntikwiye guca igikuba

nk’uko Ministiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta,
Avuga ku kibazo cy’u Bubiligi bwahagaritse inkunga ya miliyoni 40 z’amayero bwari guha u Rwanda, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta yavuze ko “ibibazo bimwe na bimwe ngo bikomezwa n’abantu nta mpamvu”.

Yasobanuye ko “ari uburengenzira bw’icyo gihugu, ariko nta n’ikibazo gikomeye gihari”, kandi u Rwanda rukaba ngo rwiteguye kwakira ba Ministiri babiri b’u Bubiligi mu kwezi gutaha.

Ibindi byaganiriweho

Ministiri Mushikiwabo wanabajijwe ikibazo cy’ibyo u Rwanda rukora kugira ngo rwohereze abari abarwanyi ba M23 iwabo, yasubije ko rwakomeje kwibutsa ko byaganirwaho, ngo rukaba rugitegereje intumwa z’igihugu cya Kongo n’iz’umuryango w’Abibumbye (UN).

Muri rusange ngo umwaka wa 2014 wagenze neza ugereranyijwe n’indi myaka ya 2012 na 2013, ahavugwaga intambara ku mipaka y’u Rwanda na Kongo; ariko “uyu wabaye uw’amahoro” nk’uko Ministiri w’ububanyi n’amahanga yabyishimiye.

Yamenyesheje kandi ko u Rwanda ngo rushoje neza inshingano y’imyaka ibiri rumaze mu kanama k’umutekano ka UN, aho ngo rwamenyanye n’inshuti nyinshi, ndetse no kuba rwarakomeje kugira uruhare mu guharanira amahoro hirya no hino ku isi.

Hari ingabo z’u Rwanda zirenga 5,000 mu butumwa bw’amahoro bwa UN, mu bihugu bya Centrafrique, Sudani y’epfo na Sudani.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 7 )

mubyukuri nanjye mububiriginiho mba ntabworero ari uguhagarika inkunga nkukobo babivuga ahubwo barayabuze. gusa bibatera isoni zokwemerako ntayo bakigira, gusa ibyo ntibya tuma bahimba himba baharabikabantu. nyamara bavugishije ukuri bakemera kobifitiye ibibazo, ntitwa baburira n’ibijumbu tuboherereza murwego rwokugoboka abarimukaga. inncent

mugwaneza yanditse ku itariki ya: 27-12-2014  →  Musubize

NIBAYAHAGARIKE TWIYONGERERE AGACIRO DEVELOPEMNT FUND
MAZE TUREBE NUBUNDI NTABWO BADUKUNDA TURABIZ (MUSHIWABO OYE)

GASNA JOHN yanditse ku itariki ya: 25-12-2014  →  Musubize

NIBAYAHAGARIKE TWIYONGERERE AGACIRO DEVELOPEMNT FUND
MAZE TUREBE NUBUNDI NTABWO BADUKUNDA TURABIZ (MUSHIWABO OYE)

GASNA JOHN yanditse ku itariki ya: 25-12-2014  →  Musubize

NTAKIBAZO NIBAYIHAGARIKE TWONGERE AGACIRO BURI WESE UKO MUBUSHOBOZI BWE MAZE TUREBE NUBUNDI KUYADUHA SUKO BADUKUNDA TURABIZI.

GASNA JOHN yanditse ku itariki ya: 25-12-2014  →  Musubize

iby’ababiligi ntibikabakange jye niho ntuye ariko ibibazo bifitiye ahubwo sinzi impamvu badufasha, bafite utubazo muri economie bityo kuba babigenderaho bagafunga inkunga bitwaje ko hari ibitagenda neza ntibikiwiye kuduca intege

rusake yanditse ku itariki ya: 24-12-2014  →  Musubize

Inkunga yahagaritswe n’ububiligi ntawe bikwiye gutangaza!! iyo umuntu akugenera aguha ibyo ashatse,igihe abishakiye;none nk’abanyarwanda rero tuge dukura isomo mu bintu nk’ibi nk’uko president wacu ajya abitubwira kenshi;dukwiye kwigira kuko mu gihe tutarabigeraho bazahora batunopfesha nk’abana bashonje

Bwimbakazi yanditse ku itariki ya: 24-12-2014  →  Musubize

Inkunga ababiligi bahagaritse simbibona nk’ikibazo,ahubwo mbibona nk’ubwishongozi bw’abazungu kuko sibo urwanda rukorera kuburyo bishima cyangwa ntibishime,icyambere na mbere ni abanyarwanda kuko nibo bakwiye gushima cyangwa kugaya ibikorwa bya leta y’urwanda

Monica yanditse ku itariki ya: 24-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka