Abayobozi bacyuye igihe n’ab’ubu bashyiriweho urubuga rwo kungurana ibitekerezo

Akarere ka Musanze kabimburiye utundi turere tw’igihugu mu gushyiraho Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge rihuriyemo abayobozi n’abahoze ari bo mu gihe cyashize.

Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubwiyunge muri Musanze ririmo abahoze ari abayobozi nka Mpembyemungu Winifrida wayoboraga Akarere ka Musanze (wambaye ubururu) na Sembagare Samuel wahoze ayobora Akarere ka Burera (hagati wambaye ikoti ry'umukara)
Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Musanze ririmo abahoze ari abayobozi nka Mpembyemungu Winifrida wayoboraga Akarere ka Musanze (wambaye ubururu) na Sembagare Samuel wahoze ayobora Akarere ka Burera (hagati wambaye ikoti ry’umukara)

Ryatangijwe ku wa kabiri tariki 23 Gicurasi 2017 na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ku nkunga y’umuryango wiswe International Alert.

Iryo huriro rigizwe n’abarinzi b’igihango, inyangamugayo za Gacaca, abari mu myanya y’ubuyobozi muri iki gihe n’abahoze ari abayobozi, bose bakaba bagambiriye gutanga umusanzu wabo mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bakeneye kugira ngo igihugu kirusheho kwiyubaka.

Iryo huriro kandi rigamije kwimakaza umuco w’amahoro, ubufatanye, ubumwe n’ubwiyunge mu bayobozi no mu baturage hagamijwe guteza imbere imibanire myiza. Hakiyongeraho gusesengura ibyabangamira ubumwe bw’abaturage no gufata ingamba zo gukomeza kubuteza imbere.

Kuba iryo huriro ryongewemo abahoze ari abayobozi b’uturere biri mu byabashimishije.

Bagahamya ko ari iby’agaciro kongera kugirirwa icyizere mu gutanga umusanzu wo kubaka u Rwanda rwunze ubumwe bw’abarutuye, nk’uko Sembagare Samuel wari umuyobozi w’Akarere ka Burera, ubu akaba atuye mu Karere ka Musanze, abisobanura.

Agira ati “Nta gisa nko kuba bongeye kutuzirikana bakatwibuka kuko iyo abantu barwanye intambara hari abayitangiza bakayitsinda abandi bakaba inkomere iyo abo bose babazirikanye bagasabwa gutanga umusazu wabo ibyo bintu birushaho kubashimisha.”

Fidèle Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), watangije iryo huriro, yatangaje ko ishyirwaho ry’iryo huriro rizatuma abakiri mu myanya y’ubuyobozi n’ababuhozemo bagira urubuga rwo kusangiriramo ubunararibonye bose bafite.

Agira ati “Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ni urubuga Abanyarwanda bafite ubunararibonye mu nshingano barimo ubu, bahuriraho n’abafite ubunararibonye bakesha kuba baragize uruhare mu kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Akomeza avuga ko iryo huriro ry’ubumwe n’ubwiyunge muri Musanze, rizashyirwaho mu turere twose no mu mirenge yose.

Ubwo iryo huriro ryatangizwaga hatanzwe ubuhamya bwa bamwe mu bagize umuryango wa Unity Club Intwararumuri hagaragazwa ibyiza byo kwishyira hamwe kw’abahoze ari abayobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka