Nta gikwe, nta myaka 100, zimwe mu mvugo z’inzaduka urubyiruko rusabwa kwirinda

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, arakangurira urubyiruko kwirinda zimwe mu mvugo yakwita inzaduka, kuko basanze zibashora mu ngeso mbi bikaba byahungabanya umutekano.

urubyiruko rurasabwa kwirinda imvugo z'inzaduka
urubyiruko rurasabwa kwirinda imvugo z’inzaduka

Dore zimwe mu mvugo zitiza urubyiruko umurindi wo kwishora mu byaha no mu ngeso mbi CP Kabera akomozaho; hari nta gikwe, ni yale yale, nta myaka ijana, hahire rimwe, gutwika, hadashya, na gusa ruratwara, tubinywere n’ibindi.

Ati “Izi mvugo zigamije kuyobya urubyiruko ntirwite ku bintu bimwe na bimwe, kuko iyo umuntu avuze ngo hahire rimwe cyangwa hadashya se, aba ashaka kwerekana ko ntacyo akiramira. Akongera ati nta gikwe, aba agaragaza ko adateganya gushinga urugo ngo agire umuryango n’abamukomokaho, nta myaka 100 ugasanga abayeho nk’uwihebye, adateganyiriza imbere hazaza”.

CP Kabera asaba ababyeyi gukurikirana uburere bw’abana babo, kugira ngo izo mvugo zitabajyana mu bikorwa bibi ndetse zikabashora no mu byaha, rimwe na rimwe zikabaganisha mu kunywa ibiyobyabwenge.

Bamwe mu rubyiruko bahamya ko zimwe mu mvugo bakoresha bakwita ‘imvugo z’inzaduka’, zituma hari abishora mu ngeso mbi kuko usanga abenshi bagendera mu cyo bise ikigare, bakisanga baguye mu makosa.

Mutaganda Innocent ni umwe mu rubyiruko utuye mu Karere ka Kicukiro, avuga ko nk’imvugo zimwe urubyiruko rukoresha usanga bazikura ku mbuga nkoranyambaga, ndetse bamwe bakabyanduzanya hagati yabo bitewe n’abo bagendana.

Nta myaka ijana, iyi mvugo Mutaganda asanga ikangurira urubyiruko kwishora mu bikorwa byarwangiriza ubuzima birimo ubusinzi, ubusambanyi, kunywa ibiyobyabwenge kuko baba bumva batazabaho ubuziraherezo.

CP John Bosco Kabera
CP John Bosco Kabera

Mutaganda yitangaho urugero ko mu gihe yari afite imyaka 22 yagize inshuti mbi, zikajya zimwoshya kujya kunywa inzoga kandi ataragira ubushobozi bwo kuzigurira.

Ati “Hari imvugo twakoreshaga ngo ni yale yale, bishatse kuvuga ngo ni hahandi ntacyo ndamira ugasanga amafaranga uyatwaye ababyeyi ndetse bitangiye no kuguteza n’ibibazo mu muryango, gusa naje kubireka mbifashijwemo no kwitandukanya n’inshuti mbi twagendanaga”.

Imvugo z’inzaduka zitiza urubyiruko umurindi wo kwishora mu byaha no mu ngeso mbi, ndetse ugasanga bidakumiriwe hakiri kare byakwangiza urubyiruko n’abazarukomokaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka