Nta gikuba cyacitse! - Minisitiri Shyaka yavuze ku barimo kwegura

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yatangaje ko kuba bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze barimo kwegura abandi bakeguzwa nta gikuba cyacitse.

Minisitiri Shyaka yasobanuye impamvu bamwe mu bayobozi barimo kwegura abandi bakeguzwa
Minisitiri Shyaka yasobanuye impamvu bamwe mu bayobozi barimo kwegura abandi bakeguzwa

Abinyujije kuri Twitter, Minisitiri Shyaka yavuze ko abo bayobozi ari bo basaba Njyanama kwegura cyangwa Njyanama ikaba ari yo ibeguza.

Ati “Ibi byatewe n’imikorere yabo itari myiza no kutageza ku baturage ibyo babemereye.”

Minisitiri Shyaka yavuze ko umwaka wa 2019 ari umwaka wa nyuma ushyira icyerekezo 2020 ndetse uganisha muri kimwe cya kabiri cy’icyerekezo NST2024.

Izo zikaba ari iimpamvu zituma buri karere gakora impinduka kugira ngo kagere ku ntego kifuza.

Ati “Nta gihe cyo gutakaza! Buri karere gafite inyota y’ubuyobozi bwiza, bukora neza, butuma bagera ku mibereho myiza y’abaturage n’iterambere bifuza.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase kandi yavuze ko ibirimo kuba ari ibisanzwe ku gihugu nk’u Rwanda.

Ati “Nta gikuba cyacitse, ibi ni ibisanzwe ku gihugu nk’u Rwanda, cyimakaza imiyoborere myiza, ishingiye ku buyobozi n’ubushobozi byegerejwe abaturage, irangwa na demokarasi kandi ishyira imbere inyungu z’umuturage n’iterambere ry’igihugu.”

Ibi Minisitiri Shyaka abitangaje mu gihe hirya no hino mu turere guhera ku wa kabiri tariki 03 Nzeri 2019 hongeye kumvikana abayobozi barimo kwegura abandi bakeguzwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ARIKO NI GUTE WAVUGAKO BEGUJWE NO KUBA BADASHOBOYE KUBAHIRIZA INSHINGANO UGASIGA AKARERE KA KAMONYI!!!!! BIRATANGAJE CYANE PEE 1.MAYOR NIWE WAPFAGA KUGERAGEZA ARIKO YAGEZE MU KARERE ASANGAMO IBIGUGU BYABAMWUNGIRIJE(KANDI BOMBI UKO ARI 2 BADASHOBOYE) BYOSE BIBA IMFABUSA KUKO AMAZE KUBA NKABO(UGIYE IBURYASAZI.....) 2.GITIFU WAKARERE AMAZE IMYAKA IRENGA 10 YABAYE UMWAMI UGANJE,RUSWA YIGITSINA MU BAKOZI KUVA KU KARERE KUGERA MUTUGARI, IBIROMBE BYOSE NIBYE,AMASOKO YOSE NI AYE CYANE CYANE AYO KUBAKA AMASHURI AHO ATANATINYA GUKORESHA AMATAFARI YIMIPFUBE ARIKO HAKABA NTAWATINYUKA KUBIVUGA KUKO ABAKOZI BOSE BAMUTINYA, BAMUFATA NKIKIGIRWAMANA,GUPIMA IBYUBUTAKA YABIHAYE UMUGORE WE,............,GITIFU AHORA YITEGUYE GUTANGA RUSWA IYARIYOYOSE KUKO YARAKIZE CYANE. 3.ABAKOZI BA KAMONYI BATINYA GITIFU GUSA , NTAWUTINYA MAYOR 4.AKARERE KA KAMONYI NTIGASHOBORA KUZAHINDUKA IBI BIGUGU BIGIHARI CYANE CYANE GITIFU 5.NYAKUBAHWA MINISITIRI MWIBUKE KO NO MU MIRENGE IMWE NIMWE HARI ABAMAZE KUHAGIRA NKUTURIMA TWABO! MURAKOZE

Amb.kur yanditse ku itariki ya: 6-09-2019  →  Musubize

Bigaragareko byabitangazamakuru bya BBC byavuzeko murwanda batekinika imibare batabeshye, kuko bigaragarira mukwegura kwabayobozi buturere mugihugu kandi ibyo byitekinika sibyo bibakozeho,

hakizimana yanditse ku itariki ya: 5-09-2019  →  Musubize

Nyakubahwa Ministri,turagushyigikiye.I gihe yavugaga ku Karere ka Kirehe,Miliyari z’amafaranga yamenwe yo ntagaragaze izamuka ry’abahatuye.Wibaza icyo miliyari zijya mu Karere zimara bikakuyobera.Komite njyanama nijye ikurikira,Hagaragazwe ku baturage ibyakozwe n’imari yabitanzweho.Nyamasheke na Rutsiro bamaze igihe baba aba mbere mu Mihigo,none amavunja aracyanuma.Quid!

Gervais alias yanditse ku itariki ya: 5-09-2019  →  Musubize

Ministre Shyaka,Viva.Uri mu kuri .Iyo urebye miliyari z’amafaranga amenwa mu Turere,ureba icyo yakoze kikakuyobera.Ni nako yavugaga ku Iterambere z’Akarere ka Kirehe.Uturere twamaze igihe tuba utwa mbere mu muhigo:Nyamasheke na Rutsiro.Ariko Ubu amavunja arahanuma.Abayobozi nibagaragarize abaturage ibyo bakora n’imari ibigendaho. Komite njyanama ibone ibitagenda hakiri kare aho gusama ibyasandaye.

Gervais alias yanditse ku itariki ya: 5-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka