"Nta gihugu gifite uburenganzira bwo guhindura ukuri ku mateka y’u Rwanda" - Perezida Kagame
Umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame, amaze gushwishuriza ibihugu bitekereza ko ubuhangange bwabyo bwatuma buhindura ukuri ku byaranze Jenoside mu Rwanda, kuko ukuri kutajya gupfa.
Ibi yabitangarije mu muhango wo gutangiza kwibuka ku nshuro ya 20 cyo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye kuri Stade Amahoro, kuri uyu wa Mbere tariki 7/4/2014.
Yagize ati "Nta gihugu, n’ubwo cyaba kibwira ko ari igihangange, gifite ububasha bwo guhindura ukuri. Erega n’ubundi ukuri ntiguhinduka."

Aya magambo akubiye mu ijambo yavuze mu Kinyarwanda n’Icyongeleza, asobanura neza agatosi kagarutse mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, nyuma y’aho Perezida Kagame atangarije ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye muri Jenoside yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni imwe.
Ikiganiro Perezida Kagame yahaye ikinyamakuru Jeune Afrique mu cyumweru gishize, nticyashimishije leta y’Abafaransa yahise ihagarika intumwa zagombaga kuza kwifatanya n’u Rwanda mu itangizwa ryo kwibuka.
Abantu batandukanye n’ibitangazamakuru byabigarutseho cyane bigaragaza ko Perezida Kagame yakojeje agati mu ntozi ndetse bishobora no kugira ingaruka zitari nziza ku mubano w’ibihugu byombi wari wongeye kubyutswa mu 2010.
Gusa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko ibyo Perezida Kagame yatangaje nta gishya kirimo kuko ibyo yavuze biri mu nyandiko no mu mateka yanditse umuntu adashobora kwirengagiza.
Minisitiri Mushikiwabo yanahamagaye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda amumenyesha ko atari ku rutonde rw’abagombaga kwitabira uyu muhango, nk’uko uyu mwambasaderi yabitangarije itangazamakuru ry’Abafaransa.
Umukuru w’igihugu kandi anagarutse gato ku mateka yaranze u Rwanda, aho yagaragaje ko abakoloni b’Abafaransa bageze mu Rwanda ari bo ntandaro y’amoko n’amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside.
Yatangaje ko Jenoside zose zitangirira ku ngengabitekerezo itangiwe n’agatsiko k’abantu, aboneraho kwibutsa ko amahanga akwiye kurinda ko hari ikindi gihugu cyaba nk’u Rwnada mu kubamo Jenoside muri Afurika cyangwa ahandi hose ku isi.
Mu ijambo rye kandi Perezida Kagame yatangaje ko Abanyarwanda ari bo bonyine bafite mu ntoki zabo ahazaza h’iki gihugu, n’ubwo bikibakomereye kubera ibikomere bya Jenoside.
Mu ijambo rye ryagaragayemo gukomerwa amashyi ubundi bitari bisanzwe mu yindi mihango yabanje, Perezida Kagame yatangaje ko kuba u Rwanda rwavuye ku gihugu cyafatwaga nk’ikitazongera kubaho rukaba rugeze aho ruri ubu bigaragaza ukwihangana kw’Abanyarwanda n’ubushobozi bwabo mu gukora ibyiza bakubaka ibishya.
Perezida Kagame kandi yanashimiye abarokotse bagize umutima wo kubabarira ababagiriye nabi, anashimira abagire uruhare mu kurokora Abatutsi bahigwaga ndetse n’abagize umutima wo kuvugisha ukuri ku mabi bakoze kugira ngo ubutabera nyabwo bugerweho.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
umubano wacu nubufaransa ntushaka uhagarare uvuzeko nyirurugo yapfuye siwe ubumwise, igikuru abanyarwanda dukundane dusenyere umugozi umwe, abafaransa bagume iwabo.
Afande, ndakwemera ntibakadusuzugure.