Nta gihombo kiva mu kongerera ubushobozi abagore - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yifurije abagore umunsi mwiza wabagenewe, avuga ko u Rwanda rwishimiye kuba rwaratanze umusanzu warwo mu kubateza imbere.

Perezida Kagame yifurije abagore umunsi mwiza mpuzamahanga wabagenewe
Perezida Kagame yifurije abagore umunsi mwiza mpuzamahanga wabagenewe

Ibyo abivuga abishingiye ko mu nzira u Rwanda rwanyuzemo rushaka iterambere rutigeze ruheza abagore.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 8 Werurwe 2018, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi mu kwizihiza umunsi w’abagore wizihizwa kuri iyi tariki buri mwaka.

Yagize ati “U Rwanda rushya rw’uyu munsi, rwubatswe ari uko agaciro, uruhare n’inshingano by’abagore mu gihugu cyacu bihawe umwanya bikwiye, kandi twarabiharaniye.”

Perezida Kagame yavuze ko kuba n’isi imaze kubona ko gusumbanisha abagore n’abagabo bikurura igihombo kurenza inyungu ari ikintu cyo kwishimira.

Yavuze ko byatewe no kubona ko abagore ari inkingi ikomeye y’imibereho myiza n’ubukungu ku gihugu muri rusange.

Ati “No mu bihe by’intambara, cyangwa amakimbirane, bagira uruhare runini mu kubungabunga amahoro n’umutekano.”

Yavuze ko ariko hakiri byinshi byo gukorwa kugira ngo umugore agire agaciro akwiye. Yaboneyeho no kwamagana amakuru amaze iminsi avuga ku ihohoterwa rikorerwa abagore bikwiye kurwanywa na buri wese.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko ntawe uhomba iyo abagore bahawe imyanya ikomeye.Benshi babikora neza cyane.Ndetse hari iyo barusha abagabo gukora neza.Ariko tugomba kwibuka ko imana yagize Umugabo chef w’umugore nkuko 1 Abakorinto 11:3 havuga.Nukuvuga cyane cyane mu rugo.Iyo umugore ashatse gusuzugura umugabo,kubera ko wenda amurusha gukomera,urugo rugira ibibazo.Ahandi imana ibuza abagore kuyobora abagabo,ni mu nsengero no mu madini.Bible ibuza abagore kujya mu nsengero bakigisha abagabo.Ariko kubera ko basanze harimo agafaranga,Abagore benshi bigize ba Pastors,Bishops ndetse na Apotres.Ntabwo ari byiza gusuzugura imana yaturemye.Abantu bose bakora ibyo itubuza kubera gushaka amafaranga (icyacumi),ntabwo bazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo (1 Yohana 2:15-17).

gatare yanditse ku itariki ya: 9-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka