Nta gahunda mfite yo kureka umuziki - Dr Claude

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afro Beat, Iyamuremye Jean Claude wamenyekanye nka Dr Claude, avuga ko nta gahunda afite yo kureka umuziki nk’uko hari abari batangiye kuvuga ko yawuretse, kuko yaherukaga gusohora indirimbo muri 2014.

Dr Claude wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Contre Succèss’, ubwo yari kuri KT Radio kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri 2024, yavuze ko yari amaze igihe aba muri Mozambique, aho yitaga ku muryango we, bitewe n’uko umugore we yari yoherejwe muri icyo gihugu kubera impamvu z’akazi, bituma aba asubitse ibikorwa by’umuziki.

Yagize ati “Sinshobora kuzareka umuziki kuko ibyo ngezeho byose uyu munsi ari wo mbikesha. Ni byo, kuba narabaye mpagaritse gusohora indirimbo byatewe n’uko twimukiye muri Mozambique, aho umugore wanjye yoherejwe mu kazi”.

Dr Claude w’imyaka 46, wasubukuye ibikorwa bya muzika nyuma y’igihe kirekire, aherutse gusohora indirimbo nshya yitwa ‘Boom Boom’ ubu iri kuri You Tube, akavuga ko yahoraga yumva afite inyota yo gusohora indirimbo nshya ngo ashimishe abafana be.

Iyi ndirimbo y’urukundo (Boom Boom), yasohotse mu majwi n’amashusho, Dr Caude akavuga ko ateganya gusohora n’izindi nyinshi, harimo n’izo azafatanyamo n’abahanzi batatu bakomeye bo mu Rwanda, gusa yirinze gutangaza amazina yabo ariko yemeza ko izo ndirimbo zigiye gusohoka bidatinze.

Indirimbo Contre Succèss yasohotse muri 2007, yatumye uyu muhanzi yamamara cyane, kuko yanyuze ku maradiyo menshi, kuri za televiziyo zitandukanye ndetse inabyinwa mu tubyiniro twinshi, ku buryo n’ibitaramo yayiririmbyemo yamuhesheje ishema.

Dr Claude anaherutse kugaragara mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, ubwo u Rwanda rwiteguraga amatora y’Umukuru w’Igihugu, aho yasubiyemo indirimbo Contre Succèss, ayishyiramo amagambo ajyanye no kwamamaza Paul Kagame, wanatsindiye uwo mwanya mu matora yo muri Nyakanga uyu mwaka.

Uyu muhanzi afite umugore w’umuzungu ukorera imiryango mpuzamahanga (NGOs) bigatuma akorera mu bihugu bitandukanye. Dr Claude n’umugore we bamaranye imyaka 10, bakaba baragize umugisha wo kubyara abakobwa babiri, umukuru akaba afite imya 16.

Mu zindi ndirimbo Dr Claude yaririmbye harimo Akabadju, Igikara, Happy, Baramujyanye, Yebabawe, Zanzamua, Telephone n’izindi nyinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka