“Nta gaciro k’ubumenyi gusa mu buhinzi, hakenewe umusaruro mwinshi”- Kagame
Ubwo yatangizaga uruganda rutunganya imbuto z’ibigori, ubuhinikiro bw’imyaka, n’ahateranirizwa imashini z’ubuhinzi kuri uyu wa gatanu tariki 23/8/2013, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye ashimitse abashoramari n’abahinzi kongera umusaruro w’ibiribwa, bashingiye ku bumenyi bafite.
Perezida Kagame yongeye guhata abafite uruhare mu buhinzi bose, kubona umusaruro mwinshi ushoboka ku butaka buto, ndetse asaba abashoramari kuyishora mu bahinzi aho gutegereza ko babagurira imari, kandi bazi ko nta mafaranga bafite.

“Kugira ubumenyi gusa nta gaciro bifite mu gihe tutabubyaza umusaruro. Ubu tuzi ko hegitare imwe y’ubutaka ishobora kuvamo toni ziri hagati ya 10 na 14 z’ibigori, ariko mu Rwanda nkaba numva ko ahabonetse umusaruro mwinshi ari toni ziri hagati y’enye n’eshanu!”, Perezida Kagame niko yabwiye abahinzi n’ababafasha bose.
Yavuze ko mu gihe Abanyarwanda hafi ya bose bagitunzwe n’ubuhinzi, nta nyungu abashoramari bashobora kubona badafashije abahinzi kongera umusaruro w’ibyo bahinga; kugirango nibifuza kugura ibicuruzwa by’abo bashoramari, bagurishe ibyo bejeje.

Umukuru w’igihugu ati: “Ese ubundi muzabana n’abakene mute mutabafasha kuva muri ubwo bukene ?”; akaba yabivuze ubwo yafunguraga ku mugaragaro ibikorwa byo guteza imbere ubuhinzi biri aharimo kubakwa inganda, i Nyandungu mu mujyi wa Kigali.
Ububiko bwatashywe na Perezida wa Repubulika ngo bufite ubushobozi bwo guhunika ibiribwa bingana na toni ibihumbi 20, bikamaramo imyaka itanu itarangirika; ndetse n’uruganda ruzajya rutunganya imbuto z’ibigori byo gutera ngo rushobora gutunganya umusaruro ungana na toni ibihumbi 10 ku mwaka.

Gahunda ya Leta yo kongera umusaruro w’ibiribwa ngo irajyana no kugabanya ikibazo cy’imirire mibi ndetse no kurwanya inzara n’ubukene muri rusange, nk’uko Umukuru w’igihugu yabigarutseho; gusa Ministeri y’ubuhinzi(MINAGRI) yo ikavuga ko ikibazo gikomeye ari ukutamenya gufungura uko bikwiye.
“Iyo dusuzuma ikibazo cy’imirire mu Rwanda tubibara mu cyo bita kilokalori (kilocalorie), tukaba rero twarasanze nta kibazo cy’ibiribwa gihari, kuko tubara ko buri muntu akenera kilokalori 2,100 ku munsi, mu gihe twe twasanze arenzaho agafata kilokalori zirenga 2,500”, Sendege Norbert, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubuhinzi muri MINAGRI.

Ministeri y’ubuhinzi iravuga ko imbogamizi ari imihindagurikire y’ikirere; bigashimangirwa n’umwe mu bahinzi wo mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze, witwa Gafaranga Joseph.
Gafaranga avuga ko umusaruro wari kwiyongera cyane kubera ingamba zari zashyizweho, ariko ngo wabaye muke bitewe n’imvura ngo yacitse mbere yaho nk’ukwezi kose, bigatuma aho yasaruraga toni eshanu z’ibigori kuri hegitari imwe, hava toni 2.5, ndetse n’ibishyimbo ngo aho kubona toni eshatu kuri hegitare imwe, yabonye umusaruro utarengeje toni ebyiri.

MINAGRI mu guhangana n’umuhate Perezida wa Repubulika yayishyizeho, ubu nayo yashyize igitutu ku bahinzi ko bagomba guhingira ku gihe kugirango imvura itabacika, gukoresha amafumbire, gutera imbuto z’indobanure, kwitabira guhuza ubutaka, kuvomerera imyaka hamwe no gukoresha imashini.
Ministeri y’ubuhinzi yari isanzwe ifite ikibazo cy’imbuto zitanga umusaruro mwinshi, kuko ivuga ko isanzwe izikura mu gihugu cya Kenya, bikayitera guhendwa, gukererwa gutera kubera kuzikura kure cyane, ndetse ngo rimwe na rimwe hatumizwaga imbuto zitujuje ubuziranenge.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|