Nta bwoba buhari ku myiteguro ya CHOGM - Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente
Mu gihe habura iminsi mike ngo u Rwanda rwakire Inama ihuza Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, CHOGM, Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko kugeza ubu nta bwoba abantu bakwiye kugira kuko imyiteguro igeze ahashimishije.
Ibi ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022. Ni ikiganiro cyibanze ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro n’ishusho y’ubukungu bw’igihugu.
Ubwo yagarukaga ku kibazo cy’ibikorwa remezo bizifashishwa mu kwakira Inama ya CHOGM, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yavuze ko hakomeje kwagurwa no kuvugurura imihanda izafasha mu ngendo z’abazitabira iyo nama, bityo ko nta bwoba buhari bwo kwakira abashyitsi bagera ku 5000 bazayitabira.
Yavuze ko Guverinoma vuba aha izatangaza ikarita y’imihanda abaturage bazifashisha mu gihe cy’iyo nama iteganyijwe kuva tariki 20 kugeza 25 Kamena, ku buryo abashyitsi bazakoresha imihanda nta nkomyi, kandi n’abaturage ntibazabangamirwe muri gahunda zabo zitandukanye.
Ati “Tugeze mu cyiciro gishimishije. Twagiye twubaka imihanda muri Kigali, kandi vuba cyane, tuzatangaza ikarita y’imihanda izerekana aho intumwa za CHOGM zizanyura, n’aho abatuye akarere runaka nabo bazanyura. Tuzerekana inzira zindi zitabangamira urujya n’uruza rw’abantu.
Mu rwego rwo kugabanga umuvundo w’ibinyabiziga ushobora kuzabangamira urujya n’uruza mu mihanda y’Umujyi wa Kigali mu gihe cya CHOGM, imihanda itandukanye irimo kubakwa, harimo umuhanda wa Kicukiro, agace gato kawo kakazajya kanyura hejuru ndetse n’umuhanda wa Kacyiru-Kimicanga urimo kwagurwa.
Minisitiri w’Intebe kandi yongeyeho ko u Rwanda rwiteguye kwakira izo ntumwa, harimo n’uburyo zizakirwa.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko urwego rw’amahoteli rwiteguye kwakirana ubwuzu n’ubunyamwuga abashyitsi bazaba bitabiriye Inama ya CHOGM, ndetse mu Mujyi wa Kigali, hamaze gutangazwa hoteli n’ahandi hantu hatandatu h’ingenzi, hatoranyirijwe kwakira amahuriro n’ibikorwa by’iyi nama izamara iminsi itandatu muri Kigali.
Aho ni kuri Kigali Convention Center, Intare Conference Arena, Serena Hotel-Kigali, M Hotel-Kigali, Kigali Village & Exhibition Centre na Marriott Hotel.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yavuze ko kimwe cya kabiri cy’ibihugu 54 bigize uyu muryango byemeje ko bazitabira iyo nama. Yongeyeho ko u Rwanda rwateye intambwe zose mu kwakira CHOGM.
Inkuru zijyanye na: CHOGM 2022
- Dore umusaruro u Rwanda rwakuye muri CHOGM 2022
- Exclusive Interview with Dr Donald Kaberuka on the sidelines of #CHOGM2022
- Video: Tumwe mu dushya twaranze #CHOGM2022
- Sena y’u Rwanda yageneye Perezida Kagame ubutumwa bw’ishimwe
- Urubyiruko rwa Commonwealth rwagaragarije abayobozi ibyifuzo byarwo
- Perezida Kagame yashimiye abitabiriye CHOGM, abifuriza urugendo ruhire
- Gabon na Togo byabaye abanyamuryango bashya ba Commonwealth
- Hari abantu batari muri gereza bari bakwiye kuba bariyo - Perezida Kagame
- Igice kimwe cy’Isi ntigikwiye kugenera abandi indangagaciro - Perezida Kagame
- Ibibazo ntibihora ari iby’urubyiruko gusa, n’abakuze hari bimwe duhuriraho - Perezida Kagame
- Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla birebeye imideri nyafurika
- Perezida Kagame yitabiriye umusangiro wateguwe n’Igikomangoma Charles
- #CHOGM2022: Ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga baganiriye ku guhangana n’ingaruka za Covid-19
- Boris Johnson yifurije ishya n’ihirwe Perezida Kagame ugiye kuyobora Commonwealth
- Turi igihugu cyashenywe na Jenoside, ariko ubu cyarahindutse mu mutima, mu bwenge no ku mubiri - Perezida Kagame
- Perezida Kagame yakiriye ku meza abakuru b’Ibihugu bitabiriye CHOGM
- Abitabiriye #CHOGM2022 baryohewe n’umukino wa Cricket
- #CHOGM2022: Uko imihanda y’i Kigali ikoreshwa kuri uyu wa Gatanu
- Perezida Kagame yakiriye Ministiri w’Intebe w’u Bwongereza
- Imodoka zisaga 100 zikoresha amashanyarazi zirimo gutwara abitabiriye CHOGM
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|