Nta butwari butagira ibikorwa – Umuyobozi w’akarere ka Karongi

Mu karere ka Karongi bizihije umunsi w’Intwari baremera abatishoboye kuko ngo nta butwari butagira ibikorwa. Ku rwego rw’akarere ibirori byabereye mu murenge wa Murambi hanabereye ikindi gikorwa cyo gutangiza ibikorwa byo kurwanya SIDA.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, ati: Nta butwari butagira ibikorwa, ni yo mpamvu mu karere ka Karongi twiyemeje kwizihiza Umunsi w’Intwari turemera abantu batishoboye, kuko ntago tuzivuga ibigwi igihe tugifite Abanyarwanda bagenzi bacu bari mu bibazo, bafiye ubukene n’ibindi bibazo bitandukanye”.

Mu mirenge yose igize akarere ka Karongi uko ari 13 hatanze amatungo maremare n’amagufi kugira ngo imiryango ifite ubukene ibashe kubwikuramo bityo Umunyarwanda wese aho ari abashe kwihesha agaciro kandi agire n’ubutwari bwo kuba igisubizo cy’ibibazo bye.

Mu murenge wa Murambi aho Umunsi wizihijwe ku rwego rw’akarere, imiryango 13 yorojwe inka, hatangwa ingurube 186, inkwavu 203, ihene 90, inkoko 97.

Hanatangijwe gahunda bise iyo kubyarana muri batisimu, aho umuntu umwe wishoboye atombora izina ry’undi utishoboye akamubera inking mu buzima.

Muri Bwishyura bakoreye ahantu (sites) 14, hatangwa ihene 23 n’imifaliso (matelas) 9.

Ahandi twabashije kumenya uko byagenze ni mu mu murenge wa Gashari. Umuyobozi w’umurenge Rukesha, yavuze ko umunsi witabiriwe n’abantu 3300, abayobozi b’umurenge bakoze ibiganiro ku butwari mu bigo by’amashuli bine, abaturage 20 biyemeje buri muntu gufasha umuntu umwe utishoboye. Banateguye umukino w’umupira w’amaguru uza guhuza utugari twa Mwendo na Birambo abatsinda bagaserukira umurenge mu karere.

Mu murenge wa Mutuntu ibirori byitabiriwe na 80% by’abawutuye biganjemo urubyiruko. Imiryango 10 yorojwe inka, indi 21 ihabwa ihene, hatanzwe matela 92 muri gahunda ya sasa neza, amaradio 62, banubaka uturima tw’igikoni 36.

Mu murenge wa Mutuntu kandi hujujwe n’ibyumba 6 by’imyaka 12 y’uburezi bw’ibanze; nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’uwo murenge, Ntakirutimana Gaspard.

Mu murenge wa Ruganda ho bakoze ibiganiro mu midugudu yose kandi ubwitabire bwari bushimishije nk’uko byemejwe na Munyaneza Mathias uyobora uwo murenge.

Usibye ibikorwa byo kuremera abatishoboye, mu murenge wa Murambi ahabereye ibirori ku rwego rw’akarere, banatangije ku mugaragaro gahunda yo kurwanya icyorezo cya SIDA.

Mu gihe insangamatsiko y’Umunsi w’Intwari mu Rwanda hose yagiraga iti: ‘Ubutwari Ni Ishingiro ry’Agaciro n’Iterambere’; Imbangukiramihigo za Murambi zo zifite n’indi ntego igira iti: ‘Ahari ubushake byose birashoboka, tubiharanire’.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka