Nta bushakashatsi buzongera kubura inkunga kuko abaterankunga batabushimye

U Rwanda rwatangije ikigega kizajya gifasha abashakashatsi mu mirimo yabo kikazakuraho inzitizi z’amikoro bagiraga zabangamiraga iterambere ry’ubushakashatsi.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente afungura ku mugaragaro iki kigega
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente afungura ku mugaragaro iki kigega

Icyo kigega kizita ku bushakashatsi n’ikoranabuhanga (NRIF), cyafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa 13 Kamena 2018.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ni we wafunguye iki kigega ku mugaragaro, mu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye, abashakashatsi n’abanyeshuri muri za kaminuza.

Umwe mu bashakashatsi bo mu Rwanda, Dr Marie Christine Gasingirwa, avuga ko icyo kigega kije ari igisubizo kuko bajyaga bashaka gukora ubushakashatsi bikabasaba gushakira ubushobozi hanze bikabadindiza.

Yagize ati “Iyo twajyaga gukora ubushakashatsi twagombaga gusaba inkunga y’amahanga kandi muzi ko ‘akimuhana kaza imvura ihise’. Ibyo byatudindizaga ntidukore ibyo twatekereje mu gihe nyacyo kubera kubura amikoro.”

Icyo kigega ngo kizatuma abashakashatsi batongera gutegereza inkunga y'amahanga ngo bakore ubushakashatsi bifuza gukora
Icyo kigega ngo kizatuma abashakashatsi batongera gutegereza inkunga y’amahanga ngo bakore ubushakashatsi bifuza gukora

Yavuze ko iki kigega kije kugabanya n’uburyo abaterankunga bagenaga ibyo umuntu agomba gukoraho ubushakashatsi bitewe n’ibyo yifuza.

Iki kigega rero kije kudufasha gukora ubushakashatsi twisanzuye ku biteza imbere Umunyarwanda.”

Mugenzi we Prof Mbonye Manassé ati “Ntabwo washobora gukora ubushakashatsi udafite gahunda, udafite amafaranga, ni ngombwa ko ikigega kibaho. Ntabwo tugomba gukora ubushakashatsi bwo mu mpapuro butagira icyo butanga.”

Icyo kigega n’ubwo hatatangajwe amafaranga gitangiranye kuko Inteko Ishinga Amategeko itaremeza ingengo y’imari yacyo, ngo hari hashize igihe gitegerejwe.

Minisitiri w’Uburezi Dr Eugène Mutimura avuga ko icyo kigega kije gufasha Abanyarwanda kubaka ubushobozi bushingiye ku bushakashatsi.

Ati “Iki kigega ni amafaranga Leta yashyizemo kugira ngo ubushakashatsi n’ikoranabuhanga bitere imbere mu gihugu. Ni uburyo bwo gufasha Abanyarwanda ngo bakore ubushakashatsi bafatanyije n’banyamahanga bityo bagire ubushobozi kandi buhora butera imbere.”

Yongeraho ko ari n’uburyo bwo koroshya imikoranire hagati y’abakora ubushakashatsi kuko icyo kigega bazagihuriraho, ibyo ngo bikaba ari umusemburo w’iterambere ry’igihugu.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko Leta yiteguye gukomeza gushyigikira ibigo bitandukanye by’ubushakashatsi, cyane ko biri muri gahunda yayo yo kugera ku bukungu bushingiye ku bumenyi, ari yo mpamvu ngo izajya igishyiramo amafaranga buri mwaka.

Icyo kigega ngo kikazaba kibarizwa mu Nama y’igihugu ishinzwe ubushakashatsi n’ikoranabuhanga (NCRT).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abashakashatsi b’imena nka TOM NDAHIRO, bakaba bahabonye akazi.
Ariko kugirango umuntunyemerwe ko ari umushakashatsi, bisaba iki ?? Ndibaza ko tukimenye, ubushomeri bwashira, maze natwe tutagira imirimo tukabona igisubizo.

RUKIZANGABO Enocky yanditse ku itariki ya: 16-06-2018  →  Musubize

Ni byiza kubera ko ibi bizihutusha iterambere ry’igihugu.Ubushakashatsi ni ngombwa.Nibwo buvumbura imiti,ibikoresho,etc...Bituma ubuzima buba bwiza kurushaho.Gusa hari ikintu abantu bibagirwa gukora kandi kidasaba amafaranga:Ni ugushaka ubuzima bw’iteka.Ibyo dukora byose,tugeraho tugapfa,tukabisiga.Muli Zefania 2:3,hadusaba "gushaka imana",ntitube mu byisi gusa.Icyo nicyo abantu bibagirwa gukora.Iyo wibereye mu byisi gusa,imana igufata nk’umwanzi wayo (Yakobo 4:4).Bityo ukazabura ubuzima bw’iteka,kandi ntuzazuke ku munsi w’imperuka.Twibuke rero gushaka imana dushyizeho umwete.Hali ibintu byinshi imana idusaba gukora tubanje kwiga Bible neza.Urugero,soma Yohana 14:12 wumve ibyo imana isaba abakristu nyakuri bose. Abakora uwo murimo idusaba,ni bake cyane.Abandi bibera mu byisi gusa.Dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka imana.Twe kwibera mu byisi gusa.

Mazina yanditse ku itariki ya: 14-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka