Nta burenganzira NEC ifite bwo kugenzura imbuga nkoranyambaga z’abaturage - RURA
Ikigo cy’igihugu kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), cyatangaje ko Komisiyo y’igihugu y’Amatora (NEC) nta burenganzira ifite bwo kugenzura ndetse no guhagarika ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga mu baturage.

Ni nyuma y’uko NEC itangaje ko mbere y’uko Abakandida biyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, bagomba kubanza kugeza ubutumwa bifuza gucisha ku mbuga nkoranyambaga kuri komisiyo ikabusuzuma, mbere yo kubutangaza.
Komisiyo y’Amatora yavugaga ko izajya isuzuma ubwo butumwa ireba niba budasesereza cyangwa se budateranya Abanyarwanda, ikabona kubwemerera kunyura kuri izo mbuga.
Abicishije mu itangazo yashyize ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Umuvugizi wa RURA Kuramba Anthony, yatangaje ko RURA itigeze igirana na Komisiyo y’Amatota ikiganiro kuri iryo genzura ry’imbuga nkoranyambaga.
Ati “Ni uburenganzira bw’Abaturage kugaragaza ibitekerezo byabo babicishije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, mu gihe batarenga ku byo amategeko ateganya.”

Iri tangazo rya RURA rije rikurikira ubutumwa bwa Minisitiri Louise Mushikiwabo, aho yavugaga ko mu gihe cy’amatora Abanyarwanda bakwiye gukoresha imbuga nkoranyambaga bakavuga ikibari ku mutima batarinze kubisabira uruhushya nk’uko NEC yabitangaje.
Ohereza igitekerezo
|