Nta biryo n’ibinyobwa byihariye ku mubyeyi bizana amashereka - Impuguke

Impuguke mu by’imirire n’imikurire y’abana zihamya ko nta biryo runaka cyangwa ibyo kunywa byihariye bituma umubyeyi abona amashereka yo konsa umwana, igikuru ngo ni uko abona indyo yuzuye kandi ihagije.

Umubyeyi wonsa ahabwa indyo yuzuye akabona amashereka (Ifoto Internet)
Umubyeyi wonsa ahabwa indyo yuzuye akabona amashereka (Ifoto Internet)

Ibyo ni ibyagarutsweho na Mucumbitsi Alexis, umuyobozi w’ishami ry’imirire, isuku n’isukura muri Gahunda y’Igihugu y’imikurire y’abana bato (NECDP), ubwo yari mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio ku wa Kabiri tariki 18 Kanama 2020, cyibanze ku konsa neza.

Uwo muyobozi yemeza ko indyo yuzuye iyo ari yo yose kandi ihagije ihawe umubyeyi ituma amashereka aza, umwana akonka ku buryo buhagije.

Agira ati “Akenshi iyo umubyeyi amaze kubyara, abantu baravuga ngo bamuhe agasombe, agatoki n’ibindi. Ibyo byose ni byiza ariko nta byo kurya byihariye waha umubyeyi kugira ngo azane amashereka, nubwo wamuha ibirayi, dodo, ibishyimbo, imbuto n’ibindi hanyuma akanywa amazi meza kandi menshi amashereka araza”.

Ati “Ibyo kunywa ushobora kumuha amazi, umutobe, isupu n’ibindi bigatuma abona amashereka ahagije yakonsa umwana ntagire ikibazo. Ikitumvikana ni uko buri gihe iyo umubyeyi yabyaye wumva ngo agomba kurya isombe akanywa pirimusi, ibyo si ngombwa igikuru ni uko arya neza akanywa agahaga bityo akagira imbaraga”.

Mucumbitsi akomeza avuga ko ikindi gifasha umubyeyi kubona amashereka uretse ibyo kurya no kunywa, ari uko aba atuje akanonsa umwana neza.

Ati “Ubwonko bw’umubyeyi bugira uruhare runini mu kuboneka kw’amashereka, iyo budatunganye arabura. Umubyeyi ashobora kuba yariye neza yananyoye akaba afite n’amashereka, ariko iyo ahangayitse, ni ukuvuga ko ubwonko bwe butamerewe neza, icyo gihe ya mashereka ntashobora kuza, bisaba ko aba atuje bityo amashereka akazamuka umwana akonka agahaga”.

Ni gute umubyeyi yakonsa umwana neza?

Kugira ngo umwana yonke neza ni uko nyina amufata neza akamuha ibere arimufatiye mu buryo bwiza nta kindi kimuhugije, nk’uko Mucumbitsi abisobanura.

Ati “Iyo wonsa umwana agomba kwasama agafata ikizigira cy’ibere cyose, iyo afashe imoko gusa ntiyonka neza bityo ya mashereka ntazamuke. Ibyo bigira ingaruka ku mwana kuko adahaga, akarira, akaba yanarwara indwara ziterwa no kutarya neza. Bigira kandi ingaruka ku mubyeyi kuko imiyoboro-mashereka idafunguka neza akaba yarwara ibibyimba byamuzanira na kanseri nk’iyibere”.

Uwo muyobozi agira inama ababyeyi yo gufata umwanya uhagije kandi batuje bakonsa abana babo, aho kuvanga imirimo no konsa kuko bituma umwana adahaga bityo ugasanga yonka amasaha mensi kuko ahora ashonje, bikagaragazwa n’uko ahora arira kuko ataba yitaweho bihagije.

Impuguke zivuga ko kugeza ubu mu Rwanda nta kibazo gihari gikomeye cy’ababyeyi babura amashereka, kuko ubushakashatsi bwerekanye ko 99% bayagira, na ho abahura n’ikibazo cyo kubura amashereka akaba ari 1% mu babyeyi babyara, ngo bigaterwa n’impamvu zitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka