“Nshimiye MTN kudufasha kugeza abana bacu ku isonga” - Jeannette Kagame
MTN Rwanda yahaye umuryango Imbuto Foundation inkunga y’amafaranga miliyoni 90 yo kuzarihira ishuri abana 100 b’abahanga ariko b’abakene kugira ngo bazabashe kwiga amashuri yisumbuye batazitiwe n’ubukene.
Mu muhango wabereye muri Village Urugwiro uyu munsi, umuyobozi wa MTN Rwanda, Khaled Mikkawi, yavuze ko barebye bagashima cyane gahunda y’Imbuto Foundation yo guteza uburezi imbere bakiyemeza kuyishyigikira.
Igikorwa cy’uyu munsi ngo ni intangiriro, MTN izakomeza gushyigikira Imbuto Foundation mu guteza imbere uburezi bw’abana b’abahanga ariko badafite ubushobozi buhagije mu miryango yabo.
Uwashinze Imbuto Foundation, Jeannette Kagame, yavuze ko ashima MTN kuba ije gufatanya n’Imbuto Foundation mu rugamba rwo kugira u Rwanda rwiza bahereye ku guha ubushobozi n’ubumenyi abaturage n’abayobozi b’u Rwanda rwo mu minsi iri imbere.
Jeannette Kagame yabisobanuye muri aya magambo: “Uburezi ni urufatiro rukomeye mu iterambere ry’igihugu cyacu. Nshimishijwe cyane no kubona MTN yiyemeza gufatanya n’Imbuto Foundation muri uru rugendo yatangiye rwo kugeza abana b’u Rwanda aheza kugira ngo u Rwanda ruzagire abaturage n’abayobozi bajijutse kandi babereye icyerecyezo cy’igihugu cyacu.”
Inkunga yatanzwe iteganyijwe kurihira abana 100 b’abakene mu mashuri yisumbuye, aho buri mwana azagenerwa amafaranga ibihumbi 150 buri mwaka kuva atangiye amashuri yisumbuye kugeza ayarangije.
Iyi nkunga MTN yahaye Imbuto Foundation ikubiye muri gahunda ndende MTN yatangiye muri 2009 igamije gukoresha inyungu yayo igatera inkunga gahunda z’uburezi, ubuzima n’izindi zose nziza zigirira abanti benshi akamaro.
MTN yageneye iyi gahunda ikigega cyihariye izajya ishyiramo 1% cy’inyungu ibona buri mwaka.
Imbuto Foundation imaze imyaka icyenda irihira amashuri igaha n’ibikoresho abana b’abakene badafite ubushobozi ariko bagaragaza ubuhanga no gukurikira mu ishuri.
Ubu Imbuto Foundation imaze gucutsa mu mashuri yisumbuye abana 5,000, bakaba biga mu mashuri makuru na za kaminuza zinyuranye mu Rwanda no mu mahanga.
Hatari Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|