NRS na yo yamaze kwimukira mu Ntara

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa mbere tariki ya 29 Nyakanga 2019, yafashe imyanzuro irimo uwo gusubiza bimwe mu bigo bya Leta mu mijyi yunganira Kigali.

Iyi nyubako ya Pension Plaza ni yo NRS yimukiyemo
Iyi nyubako ya Pension Plaza ni yo NRS yimukiyemo

Ku ikubitiro, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB cyasubiye mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye, ahahoze hitwa muri ISAR Rubona.

Icyo kigo cyimukiyeyo tariki ya 16 Ukuboza mu mwaka ushize wa 2019.

Nyuma ya RAB, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2020, Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco (NRS), na cyo cyatangaje ko icyicaro cyacyo gikuru kimukiye mu Karere ka Karongi, Intara y’Uburengerazuba.

Itangazo rya NRS
Itangazo rya NRS

Mu itangazo cyanyujije kuri twitter, icyo kigo cyanditse kiti “Ubuyobozi bwa NRS buramenyesha abagana icyo kigo ko icyicaro gikuru gisigaye gikorera i Karongi, mu nyubako ya RSSB, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Gasura. Muhawe ikaze ku cyicaro gishya”.

Kuri uyu wa gatatu kandi, Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), na rwo rwatangaje ko icyicaro gikuru cyarwo kimukiye mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, ahahoze hakorera RAB.

Mu bindi bigo birebwa n’uyu mwanzuro, harimo Ikigo cy’Igihugu cy’ubushakashatsi n’iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA).

Ishami ry’ubushakashatsi muri iki kigo ryo risanzwe rikorera mu Karere ka Huye, ahahoze hitwa IRST.

Andi mashami y’iki kigo harimo irishinzwe gahunda, irishinzwe kongerera abantu ubumenyi no gutanga ubujyanama ku nganda n’ubucuruzi, ishami ry’icungamutungo n’andi yo akazakomeza gukorera mu Mujyi wa Kigali.

Ikigo gishinzwe gucunga no guteza imbere amazi n’amashyamba, na cyo kiri mu bigomba kwimuka, ariko amakuru avuga ko ishami ry’amashyamba ryamaze kwimukira mu karere ka Ngororero nk’uko umwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri ubuvuga.

Hari kandi Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC) na yo igomba kwimukira mu Karere ka Huye, hakaba hari amakuru avuga ko biteganyijwe ko izimuka mu kwezi gutaha kwa Gashyantare.

Mu bindi bigo bigomba kwimukira mu mijyi yunganira Kigali, harimo Inama y’amashuri makuru na kaminuza, HEC, igomba kujya muri Huye, Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’umurage w’u Rwanda, INMR, muri Huye, ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubumenyingiro WDA, na cyo kigomba kujya i Huye.

Mu karere ka Muhanga hagomba kwimukira Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative RCA, ndetse n’igishinzwe kongerera ubushobozi abakozi ba Leta, RMI.

Mu Karere ka Musanze, hazimukira Komisiyo cy’igihugu y’itorero, Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (Rwanda Demobilisation and Reintegration Commission).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RAB barabeshya cyane, ujya aho bita ko bimukiye i rubona ugasanga hari abakozi batarenze 10. nta DG, nta DDG, yewe ntana ba directors wahasanga. barekere aho kubeshya abanyarwanda.

PAPA BOY yanditse ku itariki ya: 16-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka