Norvège igiye kwakira impunzi 600 zirimo n’izavanywe muri Libya

Igihugu cya Norvège cyabaye icya mbere cyemeye kwakira umubare munini w’impunzi z’Abanyafurika ziri mu Rwanda by’agateganyo, gusa uburyo bwo kubatwara bukaba butaranozwa kugira ngo icyiciro cya mbere kibone kugenda.

Minisitiri w'Ubutabera wa Norvège, Jøran Kallmyr
Minisitiri w’Ubutabera wa Norvège, Jøran Kallmyr

Minisitiri w’Ubutabera wa Norvège, Jøran Kallmyr, kuwa Mbere tariki 20 Mutarama 2020, yasuye inkambi y’agateganyo ya Gashora icumbikiye izo mpunzi, mu Karere ka Bugesera.

Iyo nkambi ubu irimo impunzi 299, zavuye muri Libya mu mwaka ushize wa 2019 muri gahunda y’ubutabazi bwihuse (Emergency Transit Mechanism -ETM), yagizwemo uruhare n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ndetse na Leta y’u Rwanda.

Muri iyo gahunda, Igihugu cya Norvège cyemeye kwakira impunzi 450 zizava mu nkambi y’agateganyo ya Gashora, n’izindi 150 z’Abanyekongo ziri mu nkambi zitandukanye mu Rwanda.

Minisitiri Kallmyr ariko avuga ko mu kwakira izo mpunzi bazahera ku mpunzi nyazo (izahunze kubera impamvu zizwi), imiryango ifite ibibazo birimo uburwayi, n’ibindi.

Minisitiri Kallmyr yavuze ko igihugu cye cyiteguye gufatanya n’u Rwanda mu kwakira impunzi.

Ati “Ndashimira Leta y’u Rwanda ku bwo gufata iya mbere. Ni igihugu kigerageza gukemura ibibazo bya Afurika, bigakemukira ku butaka bwa Afurika, kandi ntekereza ko ari ko kuri. Ni yo mpamvu Norvège yifuje gushyikikira icyo gitekerezo.

Twishyura ½ cy’ibikenerwa mu nkambi, kandi tuzakomeza gushyigikira icyo gitekerezo.Tugiye kwemerera bamwe kuza muri Norvège”.

Nubwo nta gihe izo mpunzi zizagira muri Norvège cyatangajwe, kuzimura bishobora kuzafata umwanya, kubera ibikorwa byo kujonjora ngo hazagende impunzi zibikwiriye.

Kugeza ubu mu nkambi y’agateganyo ya Gashora, hari impunzi 299 zavuye muri Libya, ziganjemo izikomoka muri Eritrea, Ethiopia, Somali, Sudani y’Epfo na Sudan. Bahoze ari 306, ariko Igihugu cya Suede cyamaze kwakira barindwi.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, Olivier Rugina Kayumba, avuga ko hari izindi mpunzi zitegerejwe mu Rwanda, igihe hazaba hamaze kwagurwa ibikorwa remezo mu nkambi y’agateganyo ya Gashora.

Minisitiri Kallymr, ashimangira ko gutoranya impunzi zizajyanwa muri Norvège bizashyirwamo imbaraga kandi bikazakoranwa ubushishozi, kuko hagomba kujyenda impunzi nyazo (genuine refugees), naho izahunze kubera gushaka indonke (economic refugees) zo zikazasubizwa mu bihugu zaturutsemo.

Kallymr avuga ko Uburayibwifuza ko butafatwa nk’ubushishikariza abantu guhara ubuzima bwabo, bambuka inyanja n’izindi nzira mbi bashaka kujya i Burayi.

Avuga ko umugabane w’Uburayi ukomeje gushyigikira ko abantu baguma mu bihugu byabo, bakajya bahunga kubera impamvu zizwi kandi mu buryo bwemewe.

Yavuze ko kugeza ubu hari impunzi 40,000 muri Libya, bose bashaka kujya i Burayi, ariko ko nta cyizere cy’uko bose bazagenda, kuko abenshi ari impunzi zigamije amaronko.

Muri 2017, Perezida Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rufite ubushake bwo kwakira impunzi 30.000 by’agateganyo, mu gihe Afurika yunze Ubumwe n’imiryango mpuzamahanga itekereza igisubizo kirambye.

Inkambi y’agateganyo ya Gashora izavugururwa ku buryo yakwakirira rimwe abantu 500, kandi igakomeza no kwakira abandi, mu gihe hari n’ababona ibihugu bibakira.

Mu Ukuboza umwaka ushize wa 2019, Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi watanze inkunga y’inyongera ya miliyoni 275 z’Amayero, yo kugarura amahoro mu ihembe rya Afurika no mu bihugu bihegereye, ndetse no gufasha abimukira n’impunzi.

Iyo gahunda igamije gufasha ko abaturage batava mu bihugu byabo bajya gushaka imibereho myiza i Burayi, bagashyira ubuzima bwabo mu kaga mu butayu bwa Sahara, bagafatirwa mu mvururu ndetse no kugwa mu nyanja ya Mediterane.

Minisitiri Kallymr, ati “Turashaka gutanga ubutumwa, ‘ntimugashake kwizana i Burayi’. Mujye mubikora binyuze mu Muryango w’Abibumbye, hanyuma turebemo abababaye kurusha abandi, ni bande bakeneye kurindwa”.

Yavuze ko bimwe mu bihugu nk’Ubudage, Ubufaransa, Suede n’ibindi, byafashe gahunda yo kwakira impunzi n’abimukira, ariko binyuze mu buryo nyabwo.

Guhera mu cyeragati

Uko bigaragara, abenshi muri izi mpunzi n’abimukira bashobora kubura amahirwe yo kujya i Burayi, ndetse hakaba hari n’abatinya ko uburyo bwo kubajonjora nibuzamo abayobozi bo mu bihugu bakomokamo, bashobora kuzabura amahirwe yo kujyenda.

Umwe mu mpunzi wavuganye na Kigali Today ariko agasaba ko amazina ye yagirwa ibanga, yavuze ko ijonjora niriramuka rijemo abayobozi babo ritazagenda neza.

Minisitiri Kallymr, avuga ko impunzi zishaka indonke zitazakirwa, akongeraho ko ijonjora rizakorwa na UNHCR, kugirango bazabe ari bo bemeza ko bahunze kubera impamvu zumvikana.

U Rwanda kandi rwemeye kuba rwakwakira abashaka kuhaguma, gusa abenshi mu bari i Gashora, bavuga ko bashaka kujya i Burayi. Bavuga kandi ko badashaka no gusubira mu bihugu bavukamo, kuko bashobora kugirirwa nabi.

Mu nkambi y’agateganyo ya Gashora, nubwo ubuzima bwabo bwahindutse, abenshi bagaragara nk’abatishimye. Bifuza bose kujya mu Burayi. Barya neza, barakina, baravurwa, bafite umutekano n’aho baba, ariko byose bisa n’aho ntacyo bivuze kuri bo, nyamara muri Libya nta byo babonaga.

Umwe muri bo ati “Twe turashaka kujya i Burayi”.

Muri iyi nkambi kandi hagiye havugwa amakimbirane, aho abakomoka muri Eritrea bashyamirana n’abavuye muri Ethiopi na Somalia, ndetse rimwe na rimwe bigasaba inzego z’umutekano gutabara.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, Olivier Rugina Kayumba, avuga ko izi mpunzi zigomba kumva ko kujya i Burayi bigomba gukurikiza amabwiriza. Bivugwa kandi ko bamwe muri bo banze gukurikiza amabwiriza no kwitabira bimwe mu bikorwa byo mu nkambi nko kwiga indimi.

Ati “Bagomba kumenya ko ari gahunda izamara igihe. Bagomba gutegereza. Ntitwababwira ngo bazagenda mu kwezi kumwe. Izo ntabwo ari inshingano zacu. Bizaterwa n’ibihugu byifuza kubakira.

Uruhare rwacu ni ukumenya ko bameze neza, bari kuvurwa neza, bahabwa ubumenyi, kandi bafite uburenganzira bwo gutembera kugeza igihe amahirwe yo kujya i Burayi aziye”.

Minisitiri Kallymr, yavuze ko icy’ingenzi ari uko izi mpunzi ziri mu Rwanda kandi zibayeho neza, hatitawe ku gihe bizamara ngo bimurwe.

Ati “Dufite uburyo bwacu, UNHCR ifite uburyo bwayo, tuzohereza bantu babo hano bakore ijonjora rya kabiri. Bagomba kuzuza ibisabwa”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabakunda

Damas Ngaruye yanditse ku itariki ya: 22-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka