Noheli n’Ubunani byahumuye, ingendo zijya mu Ntara zongeye kuba ikibazo (Video)
Buri tariki 25 Ukuboza hirya no hino ku isi hizihizwa umunsi mukuru wa Noheli wahariwe kuzirikana ivuka rya Yezu n’ubwo n’abandi batandukanye batitaye ku by’imyemerere usanga batabura kuwizihiza.

Uretse kuba ari umunsi ufite icyo usobanuye ku muryango, by’umwihariko abana bawufata nk’umunsi mukuru wabo wihariye, wo kwitabwaho n’ababyeyi, babasohokana, ndetse bakabagenera n’impano zitandukanye.
Ku rundi ruhande, abacuruzi bawufata nk’umunsi ukomeye w’ubucuruzi kuri bo by’umwihariko abacuruza ibyo kurya birimo akaboga, imyambaro, ibikinisho by’abana, abandi bakishimira kuwuharira kuba hamwe n’imiryango yabo.
Hari imiryango iharira uyu munsi kwita ku banyantege nke n’abatishoboye by’umwihariko abakiri bato.

Kenshi mu kwitegura Iminsi mikuru isoza umwaka usanga ibikorwa bitandukanye bikorerwa mu miryango migari. Bamwe mu bakora n’abatuye muri Kigali usanga bizihiza iminsi mikuru bari kumwe n’imiryango yabo, bigateza ikibazo cy’ingendo ziva n’izijya mu Ntara.

Kwizihiza Noheli ni byiza ariko abanyarwanda basabwa kuzirikana ubuzima bwa nyuma y’uwo munsi aho basabwa kudasesagura ndetse bazirikana n’abababaye.
Kigali Today yaganirije ingeri zitandukanye z’abantu badusangiza uko barimo bizihiza Noheli.




Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|