Noheli mu gikoni, Noheli mu Kiliziya, Noheli mu bapimyi

Wa munsi Abakirisitu bategereza amezi cumi n’abiri wageze. Ni umunsi umaze imyaka 2024 wizihizwa, Noheli ibibutsa ivuka rya Yesu, umwami, umukiza n’umucunguzi.

Misa y'igitaramo cya Noheli kuri Cathedrale ya Saint Michel
Misa y’igitaramo cya Noheli kuri Cathedrale ya Saint Michel

Uretse ibitaramo bya Noheli bitangira ku mugoroba w’uwa 24 Ukuboza, kujya mu misa cyangwa mu materaniro yo ku wa 25 Ukuboza, ni byo bitangira umunsi, bikaza bifatanye no guha impano abana.

Aya materaniro abenshi bayajyamo bihuta ngo bajye gusangira amafunguro abahuza n’abo bakunda mu miryango, cyangwa aho basohokeye; cyane cyane abo mu mijyi bajya mu miryango yabo mu cyaro.

Mu Rwanda, n’ubwo umuryango wose uhimbarwa, usanga ahenshi bashyira imbere abana babaha impano, babagaburira, babajyana aho bakinira, babambika neza.

Ni umunsi bahishira(bateganyiriza) amafunguro, aho igitoki bareka kugica bakakirindiriza ngo kigere kuwa 25 Ukuboza, amashaza bakaba baretse kuyasarura kugira ngo bazarye urunyogwe...

Yewe hari n’abavuga ko inyama ari imbonekarimwe, kuko mu miryango imwe yo mu cyaro ziribwa akenshi kuri Noheli. Mu yandi magambo, n’iyo wabura inyama(akaboga) indi minsi yose y’umwaka, ntizishobora kubura kuri Noheli.

Niyo mpamvu abenshi bishyira hamwe bagatanga amafaranga gahoro gahoro, maze kuri iyi tariki bakabaga ingumba(mu Kinyarwanda ni ko bakundaga kwita inka igenewe kubagwa kuko imbyeyi ntizabarwaga mu zigenewe kuribwa).

Mu mpano twavuga, hari n’iz’abakuru. Abanyarwanda benshi bakunda kwerekana urukundo bafitanye kuri Noheli. Ni yo mpamvu usanga kuri uyu munsi bahana inka n’abageni.

Uyu munsi, abagize amahirwe macye bashobora kuwurangiriza kwa muganga, cyangwa se mu kasho, ndetse bikaba byanaba bibi kurushaho...Imana ibiturinde.

Abo ngabo cyane cyane ni abahura n’impanuka, zirimo izaterwa n’abatwara basinze, ariko zikanakomerekeramo ba nyir’ibyago biviriye ku kazi k’izamu, abavuye gusabana n’imiryango yabo binywereye imihama(imitobe isanzwe) n’ibindi.

Ariko harimo n’ababa barwaye bisanzwe, bakaba baremba iryo joro, bigatuma barara mu bitaro.

Muri bamwe bateje impanuka rero, cyangwa bafashwe basomye agahiye, usanga polisi ibaraza mu kasho, bakavamo bukeye, cyangwa bikaba byanavamo urubanza da!

Icyakora Polisi yo mu muhanda, ikomeje kugaragaza ko yo idasanzwe, kandi ko nayo ari polisi nyarwanda.

Kwa muganga ariko habera n’ibirori ga! Abana bavutse kuri Noheli nabo batera ibyishimo, kandi kubita amazina biroroha-ni ba Noheli, ba Christa na Chrisitian, Emmanuel n’andi menshi aganisha kuri Kristo.

Noheli ni umunsi woroshye wo kwibuka neza ibyabaye mu mwaka wose. Ku buryo iyo umuntu avuze ati "navutse kuri Noheli" ntawumubaza ngo hari ku itariki zingahe?

Noheli nziza kuri mwese, harimo n’ababonye ikiruhuko batayizihiza. N’ejo bazabongera undi munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka