No kuri Sitade Amahoro badusabye ‘akantu’- Ubuhamya kuri ruswa mu myubakire
Abakora mu bwubatsi baganiriye na Kigali Today bavuga ko ruswa imaze kuba nk’ihame mu mikorere yabo ya buri munsi, ku buryo abafundi n’abayede ngo hari aho bahabwa imirimo babanje kwemera gukatwa 1/3 cy’umushahara wabo.
Enjeniyeri warimo yubakisha igorofa ku Gisozi, yaganiriye na Kigali Today agira ati “Hari ibigo bikomeye nzi aho ba kapita(abubakisha) batirirwa bajya gushaka abakozi, bashyira ibirango aho bagiye gukora umuhanda cyangwa kubaka inzu, mwebwe(abakozi) mukabyuka mujya gutera iperu, kapita akakubwira ati ‘twebwe duhemba buri minsi 15, uzampamo iminsi 5. Urakora ntukora?”
Uyu mwenjeniyeri avuga ko hari n’abubakisha bizwi ko abakozi babo bamara guhembwa, buri wese akaba agomba kumuha ku mafaranga yahembwe uwo munsi kugira ngo azemerwe umunsi ukurikiyeho. Ati“Ibyo utabikoze, bushobora gucya rwa rutonde wari uriho ntiwongere kurwisangaho.”
Uyu Enjeniyeri Munyehirwe Alphonse (si yo mazina ye ya nyayo), avuga ko yanga kwiteranya na ba kapita kugira ngo batamwicira akazi bagashyiramo abakozi badashoboye, cyangwa bakamwiba ibikoresho, n’ubwo ngo azashaka uburyo yashyirishamo abakozi bakora akazi ko kuneka, kugira ngo ajye ahita asezerera uwo mu kapita akoresheje amayeri.
Ingero z’aho abubatsi bavuga ko bahuye na ruswaUwigeze kuba umuyede mu Karere ka Gatsibo aho bubakaga inzu y’uburiro bw’abanyeshuri(refectoire), avuga ko umuntu wese wahakoraga, uko ahembwe buri wa Gatandatu ngo yagombaga kugira amafaranga aha kapita.
Uyu muturage agira ati “Umuyede yagombaga gutanga amafaranga 1000Frw umufundi agatanga 2000Frw, uko uhembwe, kandi twari abakozi batari munsi ya 120, nawe bara ayo mafaranga yose wumve, hashize nk’imyaka ibiri iyo refectoire yubatswe.”
Undi mwubatsi yakomeje avuga ko mu mirimo yo gusenya sitasiyo ya lisansi yari iri mu Mujyi wa Kigali ahateganye n’umuturirwa wa KCT umanuka ujya kuri T2000, kapita yategekaga abakozi kumuha amafaranga bayanyujije ku mufundi w’inkoramutima ye (bamwita imandwa) kugira ngo batavumbura ko yariye ruswa.
Uyu mwubatsi ati “Uyu mufundi iyo wamuhaga amafaranga yahitaga akwandika ahantu, bwacya tugiye mu kazi ku wa Mbere kapita akaba afite rwa rutonde umufundi yamuhaye, akatubwira ngo tujye ku murongo, ukabona arimo kugenda atoranya abagiye batanga amafaranga kuri wa mufundi, ati ‘wowe tambuka uze, nawe ngwino, gutyo gutyo.”
Ati “Jyewe nasigaye nibaza nti ‘ese ko nari umutekenisiye wemewe kandi wubashywe hano, bigenze gute! N’uriya w’umuswa nirirwa mfasha utazi no gutera ikamba! Ariko ugasanga yatanze akantu kugira ngo bamwemere, wowe ugakata ukagenda.”
Hari undi mwubatsi uvuga ko mu gihe Sitade Amahoro yari itangiye kubakwa, yagiye kuhasaba akazi bamuca amafaranga 40,000Frw kugira ngo akabone.
Aba bubatsi bavuga ko abayobozi b’ingaga cyangwa amashyirahamwe yabo, n’ubwo baba bavuga ko babavuganira, ngo ni bo babaca amafaranga menshi kurusha kwihererana umukoresha bakamuha ku yo bahembwe.
Muri bagapita baganiriye na Kigali Today, ntawe uhakana ko ikibazo cya ruswa gihari ariko ngo ntabwo ari bose bayisaba kandi ngo ntabwo basaba menshi cyane.
Inzego ziyoboye abubatsi muri Kigali ntabwo zirabasha kuboneka ngo zisobanure ikirimo gukorwa mu kurwanya iyi ruswa izivugwaho.
Icyegeranyo cya Transparency International Rwanda
Umuryango Transparency International (TI) Rwanda mu cyumweru gishize wasohoye raporo yiswe Rwanda Bribery Index (RBI) y’umwaka wa 2024, igaragaza ko Urwego rw’abikorera, cyane cyane mu bwubatsi, ari ho hatekerezwa kubamo ruswa nyinshi kurusha izindi nzego mu Rwanda.
Uwayoboye ubu bushakashatsi, Rwego Albert ushinzwe gahunda z’Umuryango Transparency International Rwanda, avuga ko hari abakozi bo mu bwubatsi barimo guhabwa akazi babanje gutanga ruswa, bikaba byaratumye Urwego rw’abikorera ruza ku mwanya wa mbere muri ruswa, ku rugero rwa 13%.
Umuryango TI uvuga ko impuzandengo (ikigereranyo rusange) ya ruswa yatanzwe na buri muntu muri 2024 ari amafaranga 65,543Frw, mu gihe ingo nyinshi zigera kuri 58% zibona umushahara utarenga 30,000Frw ku kwezi, bivuze ko ruswa batanga ikubye inshuro ebyiri zirenga amafanga binjiza.
Ohereza igitekerezo
|