No kunywa inzoga nke bishobora guteza ibibazo ku buzima - RBC

Imibare ya RBC igaragaza ko mu myaka icyenda ishize abanywa inzoga biyongereyeho 6.8%, ariko nubwo kunywa mu rugero ari byo bigirwaho inama, na nkeya ubwazo zigira ingaruka ku buzima.

Ubushakashatsi bwakozwe na RBC muri 2022 ku bantu 5,676 batuye mu Ntara zose z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali bari hagati y’imyaka 18 kugeza kuri 69, harebwaga impamvu itera abantu kurwara indwara zitandura, ku mwanya wa mbere haza kunywa itabi, ku mwanya wa kabiri hakaza kunywa inzoga.

Abanywa itabi bagabanutseho 5.8% aho bari 12.9% muri 2013 naho muri 2022 bari 7.1%.

Abanywa inzoga nyinshi bagabanutseho 8% aho muri 2013 bari 23.5% naho muri 2022 bakaba 15.2%. Abagabo banywaga inzoga nyinshi muri 2013 bari 30.6% naho abagore bari 17.2% nyuma y’imyaka umunani baragabanutse aho abagabo banywaga nyinshi bari 20.7% naho abagore bari 9.8%.

Abanywa inzoga muri rusange bariyongereye aho muri 2013 bari 41.3% muri 2022 bakaba 48.1%. Mu gihe cy’ibazwa 48.1% bari banyoye inzoga mu minsi 30 ishize. Abagabo banywa inzoga zidakabije bangana na 61.9% naho abagore ni 34.3%.

Hashingiye kuri iyi mibare ni ho hatangiye ubukangurambaga butandukanye bwo kumenyekanyisha uko imibare ihagaze n’ingaruka z’inzoga ku buzima.

Mu kiganiro na Julien Mahoro Niyingabira ukuriye ishami ry’imenyekanishamakuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), yasobanuye ko ubukangurambaga bwa Leta bwitwa #Tunyweless ari ukugira ngo abantu bamenye ingaruka inzoga zagira ku buzima bwazo

Yagize ati “Yego abanywa inzoga nyinshi baragabanutse ni byiza ariko abanywa inzoga muri rusange bo bariyongereye, nubwo banywa inzoga mu rugero ariko na zo zigira ingaruka. Ku buzima. Harimo ibyago byo kurwara indwara zitandukanye harimo kanseri zitandukanye haza iy’umuhogo, igifu, diyabete, umuvuduko w’amaraso….”

Yakomeje asobanura ko #Tunyweless itaje gukumira abantu kunywa inzoga ariko yaje kugira ngo abazinywa baziganireho bamenye n’ingaruko zazo ku buzima. Ati “usibye no kunywa nyinshi n’izo mu rugero zishobora gutuma umuntu abura ubushobozi bwo gufata imyanzuro myiza ku buzima bwe bikanangiza ubuzima bwe bwo mu mutwe.”

Yavuze ko ikigenderewe atari ukubuza abantu kunywa inzoga ahubwo ari ukubwira abantu ingaruka zazo hanyuma bakifatira umwanzuro bamaze kumenya amakuru ahagije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amadini menshi yigisha ko kunywa INZOGA ari icyaha.Nyamara abazinywa babarirwa muli billions.Ukuli ni ukuhe?Imana yaturemye,ibinyujije ku gitabo yaduhaye kitwa bible,isobanura neza ko Vino inezeza umutuma w’abantu.Ndetse imana ubwayo yahaye inzoga abantu ikunda.Yesu nawe yahaye inzoga abantu bali mu bukwe bw’i Kana.Bible ivuga ko na Yesu yanywaga inzoga.Ariko imirongo myinshi y’icyo gitabo,ivuga ko Abasinzi batazaba mu bwami bw’imana.Niyo mpamvu Tito 2,umurongo wa 3,hasaba abakristu babishatse"kunywa inzoga nkeya".Kwigisha ibinyoma,wiyita umukozi w’imana,ni icyaha gikomeye.

rujuya yanditse ku itariki ya: 26-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka