"Nkumbuye agacupa ko mu kabari,...nkumbuye gutaramira i Musanze, nkumbuye ingendo", abatuganirije
Ku itariki ya 21 Werurwe 2020 Minisiteri y’Ubuzima yatangaje amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19, ku buryo buri muntu mu Rwanda, aho yari ari hose, urugo yari arimo yahise arugumamo.

Utubari, insengero, amashuri, ingendo n’indi mirimo hafi ya yose byarahagaritswe ndetse kugeza n’uyu munsi ibyinshi bikomeje gufungwa.
Hari abantu baganiriye na Kigali Today bavuga ko bafite urukumbuzi rw’ababo ndetse n’ibyo bakoraga nko gusabanira mu kabari, ibitaramo, amateraniro mu rusengero, ku buryo ngo bisubijweho hari abamera nk’abaciye ikiziriko.
Umunyamakuru witwa Murindabigwi agira ati "Nk’umunyamakuru ndambiwe amajwi yo kuri telefone aho amakuru hafi ya yose mbona ari ayo mba nakuye mu biganiro nagiranye n’abantu kuri telefone, nkumbuye kuganira n’abantu bampa amakuru turebana amaso ku maso"
"Mu buzima bwanjye bwite, iwacu ni mu Ngororero, kuguma mu rugo byatumye nkumbura umubyeyi wanjye, aramutse agize ikibazo cyihutirwa cy’uburwayi kugeza ubu sinabona uko mwitaho".
Murindabigwi akomeza avuga ko akunda gusabana n’abantu cyane cyane inshuti ze n’abavandimwe, iyo basuye umuntu cyangwa iyo bahuriye mu kabari n’ahandi.
Ati "Nkunda kandi gusabana n’abantu mbakiririye mu rugo, ariko ubu iwanjye nta muntu ukihagera, nkumbuye kubona abashyitsi no kubona madamu yashyushye abakira ndetse n’abana babishimiye, nkumbuye agacupa ko mu kabari".
Murindabigwi akomeza avuga ko hari abantu bashobora kumera nk’abaciye ikiziriko mu gihe baramuka bafunguriwe utubari n’utubyiniro, ku rugero rw’uko banararamo.
Umuhanzi Mani Martin na we yakomeje avuga ko akumbuye guhagarara imbere y’abantu abaririmbira, ndetse no gusura ahantu bita kuri ’Red Rocks’ i Nyakinama mu Karere ka Musanze.
Yagize ati "Ni ahantu twataramiraga dukikije umuriro, hari abantu twabaga twajyanye ariko hari n’abo twahasangaga, byagera nijoro tukarara mu mahema, ndahakumbuye cyane".
Umwari witwa Umukazana we avuga ko akumbuye kujya mu misa muri Kiliziya ndetse n’ibitaramo byo kubyina, kandi ati "Urebye abantu bakumbuye ’week-end’ irimo kunywa umuntu akumva yasinze".
Mu byo abaganiriye na Kigali Today bahuriraho, ni uko hari imico imwe n’imwe ngo itazongera kugaruka kabone n’ubwo ibintu byasubira ku murongo byahozeho.
Mani Martin atanga urugero rw’umuco wo gusomana, aho avuga ko nta muntu uzongera gupfa gusoma uwo abonye wese, yewe no guhoberana ngo bizaba bike.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo koko abantu benshi bakumbuye "agacupa" ko mu Kabari.Ako mu rugo ntabwo karyoha.Nubwo millions nyinshi z’abantu banywa INZOGA,abandi nabo bangana gutyo bavuga ko Inzoga ari icyaha.UKURI ni ukuhe?Nkuko bible ibyerekana,Imana yemera ko ubishatse yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2,umurongo wa 3;Timotewo wa mbere 3,umurongo wa 8 na 1 Timote 5,umurongo wa 23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14,umurongo wa 26 na Yesaya 25,umurongo wa 6.Abantu benshi bumviraga Imana,banywaga inzoga,urugero ni Yakobo.Soma Intangiriro 27:25.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21,umurongo wa 34.Muli Abefeso 5,umurongo wa 18,Imana itubuza gusinda.Muli 1 Yohana 4:1,Imana idusaba “gushishoza” aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira byose.Ikibabaje nuko abanyamadini benshi cyane banywera inzoga mu ngo zabo,bihishe.This is Hypocrisy kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.