Nkombo: babangamiwe no kutagira amazu yo kugamamo imvura

Aba baturage bo ku kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi baravuga ko bamerewe nabi n’imvura ibanyagirira ku byambu bibahuza n’indi mirenge kuko aho biri hitaruye amazu bashobora kugamamo.

Ibyo ngo bitera ikibazo kinini cyane cyane iyo imvura ihabafatiye bahetse umurwayi ku ngobyi ya gakondo muri uwo murenge bagikoresha kugeza magingo aya aho baba batekereza ko yahubuka mu gihe baba barwana no kumusubiza iyo bamukuye bamuhungisha imvura.

Ibyifuzo byabo baturage ni uko ubuyobozi bw’akarere bwabafasha kububakira amazu ku byambu yabafasha kujya bugama imvura cyangwa izuba mu gihe bibaye ngombwa.

Kuri icyo kibazo umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar avuga ko ibyo abo baturage bavuga bifite inshingiro akabasaba kwifashisha inkunga y’ubudehe bakiyubakira ayo mazu icyakora ngo mu gihe bitarakorwa n’ubuyobozi buzabiganiraho kugirango barebe uko icyo kibazo cyakemuka.

Abo baturage bavuga ko ngo banyagirwa mu gihe baba bategereje ubwato bubambutsa bubajyana muy indi mirenge bahana imbibe.

Kuba mu murenge wa Nkombo bagikoresha ingobyi ya gakondo mu kujyana abarwayi ku bitaro ngo biterwa n’imiterere y’umurenge wabo kuko nta mihanda irawugeramo kuko nta kiraro gihari cyambukiranya ikiyaga cya Kivu ngo kibe cyabahuza n’indi mirenge bityo bikaba byumvikana ko nta n’imodoka zihagera.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka