Nk’ababyeyi tugomba guha abana umwanya wo kuganira na bo – Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame yifurije abana umunsi mwiza w’Umwana w’Umunyafurika, agira n’ubutumwa agenera ababyeyi mu rwego rwo kurushaho kwita ku bana.

Mu butumwa bwe, yagize ati “Kuri uyu munsi w’umwana w’umunyafurika, nk’ababyeyi twibukiranye ko gushakira abana uburyo bwo kwiga, n’imibereho bidahagije. Tugomba kubaha umwanya wo kuganira na bo, kubatoza kuyobora ibitekerezo byabo neza, guhora bifashisha ikoranabuhanga ndetse no gusangiza abandi ubumenyi bafite.”

Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’Umunyafurika wizihijwe kuri uyu wa 16 Kamena 2020, wizihizwa buri mwaka, hagarukwa ku mibereho y’umwana w’Umunyafurika.

Ni nyuma y’imyaka 44 ishize ubwo abana b’abirabura b’i Soweto muri Afurika y’Epfo bishwe bari mu myigaragambyo baharanira uburenganzira bwabo tariki 16 Kamena 1976.

Mu Rwanda, Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika muri uyu mwaka wa 2020 wahawe insanganyamatsiko igira iti "Malayika Murinzi, Umuhamagaro kuri buri Munyarwanda."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka