Njye ndi njye kubera mwe, namwe muzabe mwe kubera njye - Kagame

Ibi Chairman wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame yabivugiye mu Karere ka Bugesera, aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza, kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2024.

Kagame yabwiye Abanyabugesera ko bafitanye igihango
Kagame yabwiye Abanyabugesera ko bafitanye igihango

Paul Kagame wiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’umukandida watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi, yavuze ko mu myaka ye n’abo bangana mu rungano rwe hari igihe bagize amahirwe yo kuba FPR-Inkotanyi.

Yakomeje avuga ko FPR atari igisobanuro cy’inyuguti eshatu gusa. Ati: "FPR si inyuguti eshatu gusa ahubwo ni Politike mu buryo bwo gutekereza, uburyo bwo kubaho, uburyo bw’imikorere, ijyanye n’ukuntu abantu bakwiye kubaho ndetse no gutera imbere hagamijwe kugana aho abandi bageze kera, tukabageraho ndetse byaba bishoboka tukabanyuraho".

Yasabye urubyiruko kutabipfusha ubusa ahubwo bagaharanira amajyambere y’Igihugu. Ati: "Ibyo ntabwo twabipfusha ubusa, cyane mwe urubyiruko mubyiruka, twifuza kubarera muri iyo Politike ya FPR yo gukotana, gukotanira umutekano n’amajyambere y’igihugu cyacu".

Kagame yagaragaje ko nta we ukwiye kwirata ku Isi. Ati: "Ariko mujye mwibaza umuntu ni nk’undi, haba mu Rwanda, mu baturanyi, mu Burayi n’Amahanga akize cyane yamaze kugera kuri byinshi, ntabwo baragera ku kurema umuntu kuko nti byashoboka".

Yaboneyeho gusaba Urubyiruko rwa FPR gutinyuka mubyo bakora. Ati: "Mwebwe Urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi, rw’Abanyarwanda b’ubu mukwiye kureba umuntu mu maso ugatinyuka ukamubwira ko atari Imana yanyu kandi ko iyo ariyo ngiro ya FPR".

Yakomeje avuga ko nta muntu uzaza gutobanga iby’ubatswe kuko atazigera yishimira ikizamubaho.

Yagarutse kandi kuri bamwe bakoresha abanyarwanda mu bibi. Ati: "Hari bamwe bakoreshwa maze bakabagira ibitangaza, barabashuka kuko bazarinda basaza, bashiremo umwuka ntacyo barageraho ahubwo ari ibikoresho gusa. Twe turebe Igihugu cyacu, twirebe, tumenyane kandi tumenye ko ibyiza bibaye kuri umwe bikwiye kugera kuri twese mu gihugu, iby’abandi tubireke uretse kubana nabo neza, guhana amahoro ariko iyo ushaka amahoro witegura no kuyarinda kandi twiteguye kuyarinda".

Kagame yavuze ko hari Abanyarwanda bakoreshwa ibibi ariko bazasaza ntyacyo bagezeho
Kagame yavuze ko hari Abanyarwanda bakoreshwa ibibi ariko bazasaza ntyacyo bagezeho

Yakomeje avuga ko nyuma y’umutekano hakurikiraho Politike nziza itagira uwo isiga inyuma mu bikorwa by’amajyambere, abantu bakabaho bataganya, ngo baganye umuhanda, bifuza ifunguro, amashuri cyangwa baganya ibintu bitanga ubuzima, ibyo bikwiye kuba amateka yahise Abanyarwanda basize inyuma mu gihugu.

Chairman wa FPR-Inkotanyi, yavuze ko ibyo byatangiye kera ndetse kuri ubu biganisha ku minsi mike iri mbere yo gutora Umukandida ukwiriye u Rwanda. Ati: "Nimuzatora njye muzaba mutoye FPR, kandi nzaba ndimo. Njyewe ndi njye kubera mwe, n’amwe muzabe mwe kubera njye".

Paul Kagame yabwiye abatuye b’Akarere ka Bugesera ko bafitanye igihango no mu gihugu muri rusange, ariko ko hakwiye kuvamo Intare iyobora izindi. Yashimangiye ko Abanyabugesera bakwiye iterambere n’ubuzima bwiza nk’ubw’abandi Banyarwanda bose ndetse ko n’ibindi byiza byinshi bikiri mu nzira.

Yasoje ashimira abaje kwitabira ibikorwa byo kumwamamaza nk’umukandida ku mwanya wa Perezida ndetse ko ari byiza ku kuba basoreje ku Ntare z’Inkotanyi ndetse ko bizahora bityo by’igihe kirekire aboneraho kubifuriza kugera mungo zabo amahoro.

Kureba amafoto menshi, kanda HANO

Reba ibindi muri izi Videwo:

Amafoto: Rwigema Freddy

Videwo: Richard Kwizera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka