Njyanama ya Rwamagana yongeye gushimangira ibihano yasabiye abakozi bagayishije Akarere
Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Rwamagana yateranye tariki 22/02/2012 yongeye kwemeza ibihano yari yahaye abakozi 5 b’ako Karere bazira kurangara mu irushanwa ry’Imiyoborere myiza bigatuma akarere ka Rwamagana kakaba aka nyuma mu gihugu cyose gahawe amanota 0%.
Kuwa 7 Mutarama uyu mwaka, iyi nama Njyanama yari yahaye ibihano abakozi 5, bakuriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, bwana Mushayija Godfrey wahawe igihano cyo guhagarikwa amezi atatu mu kazi.
Abandi bane: Sebakara John, Ruramirwa Philippe, Byaruhanga na Ingabire Chantal basabiwe gukatwa ¼ cy’umushahara wabo no kwandikirwa bagawa ko badasohoza neza akazi bashinzwe. Ibi bihano byari byakumiriwe na Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta ivuga ko bikabije.
Uyobora Njyanama ya Rwamagana, Murenzi Alphonse, avuga ko ibyemezo bya Njyanama bizamenyeshwa Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, hanyuma mu minsi itarenze 14 hakazaba hamenyekanye igihe ibyo bihano bizashyirirwa mu bikorwa.
Akarere ka Rwamagana kananiwe kwitabira irushanwa ry’Imiyoborere myiza no kurwanya ruswa ryateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi mu mwaka ushize bituma gahabwa amanita 0%.
Abo bakozi bashinjwa ko batafashe umwanya wo kwitegura iryo rushanwa ngo akarere ka Rwamagana nako karyitabire kandi bari babizi ko iryo rushanwa rihari.
Hatari Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|