Njyanama y’Akarere ka Rutsiro yasheshwe
Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko none ku wa 28 Kamena 2023, hasheshwe Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro, nyuma yo kubona ko ubuyobozi bw’Akarere bwateshutse ku nshingano zabwo.
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko nomero 065/2021 ryo ku wa 09/10/2021 rigenga Akarere cyane cyane mu ngingo yaryo ya 29, Inama Njyanama y’akarere ka Rutsiro isheshwe, hakaba hashyizweho Bwana Mulindwa Prosper, nk’Umuyobozi w’Akarere by’agateganyo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|