Njyanama y’akarere ka Huye yiyemeje gushishikariza abaturage kuboneza urubyaro no kwirinda SIDA

Abagize inama njyanama y’Akarere ka Huye biyemeje gushishikariza abaturage bo mu mirenge bahagarariye kuboneza urubyaro, kwirinda SIDA ndetse no kwita ku burere bw’abana babo babarinda guhohoterwa.

Hari nyuma y’amahugurwa y’umunsi umwe ku cyorezo cya SIDA no ku buryo butandukanye abantu bashobora kwifashisha baboneza urubyaro, bagiriye mu cyumba cy’inama cyo ku biro by’aka karere kuwa gatanu tariki 06/07/2012.

Abatanze ikiganiro bagaragaje ko kuba haboneka abana batwara inda z’indaro bacyiga mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye, biterwa n’uko ababyeyi bataganiriza abana babo ngo babategure ku buzima bw’imibiri yabo iba igenda ihidagurika.

Ababyeyi kandi bibera mu gushaka amafaranga, abandi mu kwiga, ntibahe abana babo umwanya wo kubitaho no kubaganiriza, bikabaviramo guhohoterwa.
Nyuma y’ibiganiro bagiriwe, abajyanama biyemeje kuzakora gahunda yo kuganiriza ababatoye ku bijyanye n’ibyo bari bahuguriwe.

Umwe muri bo yagize ati “tuzakore gahunda yo guhugura duhereye ku nzego z’imidugudu. Tuzigireyo kandi nta wundi dutumye, kuko ubuzima bwiza bw’abaturage bacu, ndetse n’uburere bwiza bw’urubyiruko rwacu na twe buratureba.”

Uyu mujyanama yunzemo agira ati “twe ntitwamenya gusobanura ibijyanye n’imiti yifashishwa mu kuboneza urubyaro. Icyakora, gushishikariza n’abagabo kwitabira iyi gahunda ntibabiharire abagore babo byo tuzabikora.”

Aba bajyanama banibukijwe ibiranga umuyobozi mwiza: abwira abaturage kandi na we agatega amatwi ibyo bamubwira, agashyira mu bikorwa ibyo avuga, kandi agasa na byo (agasa n’ibyo avuga). Ngo iyo umuyobozi ameze atyo, ntiyabura kubwira abaturage ngo bamwumve.

Hashize iminsi ubuyobozi bw’akarere ka Huye bwiyemeje gufasha abagize njyanama mu gikorwa cyo kujya bajya gusura abaturage bo mu mirenge bahagarariye kugira ngo baganire bamenye ibibazo byabo, ngo batazavaho bakeka ko icyo bapfanaga ari amajwi igihe babatoraga.

Kuboneza urubyaro, kwirinda sida no kwita ku burere bw’abana rero biziyongera ku butumwa aba bajyanama bazashyira abaturage.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 1 )

Komite Olempike na FRA bahetse Mukasakindi Claudette birengagiza amategeko barenganya Nyirabarame! Yanditswe kuya 5-07-2012 saa 07:55’, na RuhagoYacu
Print Views: 242 Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Nyuma yaho abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike berekanywe bakanakorerwa umuhango wo kubasezeraho bakanashyikirizwa ibendera ry’igihugu.

Mu bakobwa hagaragayemo umukobwa Mukasakindi Claudette unaherutse mu isiganwa ry’Afurika ryabereye muri Benin aho yashakishaga ibihe (Minima) bimwemerera kuzitabira imikino Olempike ya London 2012, Mukasakindi ntiyabashije kubibona, ariko yerekanywe ko agomba kurira rutema ikirere na bagenzi be kuwa kane tariki ya 5/07/2012 yerekeza mu gihugu cy’Ubwongereza muri Stage bazavamo bajya mu mikino Olempike.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu nuko umunyarwandakazi wundi usanzwe asiganwa Nyirabarame Epiphanie akimara kumenya yuko atazajya London mu mikino Olempike yahise yandikira ibaruwa ishyirahamwe ry’imikino Ngororamubiri mu Rwanda, kopi yayo ishyikirizwa Nyakubahwa Minisitiri wa Siporo n’Umuco hamwe na Perezida wa komite olempike n’imikino mu Rwanda ,asaba kurenganurwa.

Nkuko bisanzwe iyo mu gihugu hatagize umuntu ukoresha ibihe bimwemerera kwitabira imikino Olempike, hari ubutumire buhabwa igihugu kigahera byibura ku mukinnyi wigeze kwitabira imikino Olempike, kuko baba batangwaho amafaranga na Komite mpuzamahaga y’imikino Olempike mu rwego rw’isi (CIO).

Nyirabarame Epiphanie we akaba abona ko yarenganyijwe kuko nta munyarwandakazi wabashije kubona ibihe bisabwa (minima) mu Ngingo ya 5, igika 5.1 umurongo wa gatandatu, iri mu masezerano agenga inkunga y’imyitozo yatanzwe na CIO kuri Nyirabarame Epiphanie wahabwaga amadolari 800 y’Amerika buri kwezi kugirango bamutegure kuzitabira imikino Olempike ya London 2012, aya masezerano akaba yarasinyweho umukono na Nyirabarame Epiphanie n’ishyirahamwe ry’imikino Ngororamubiri mu Rwanda hamwe na Komite Olempike, Nyirabarame watanzweho akayabo kangana gutyo akora imyitozo ariko ntahabwe uburyo bwo kwitabira amarushanwa ngo ashake minima, kuko aho yagiye asaba kenshi yabwirwaga ko ari kure, ayandi ntiyoherezweyo na Mukasakindi Claudette bigaragara yuko we yatanzweho amafaranga ubwo yahabwaga uburyo bwo kwitabira amarushanwa atandukanye ntiyigeze abona minima.

Mu mpapuro RuhagoYacu ifitiye Kopi zijyanye na Buruse zitangwa ku bakinnyi nuko mu gihe nta wundi muntu wabonye minima, ubutumire bwo kwitabira imikino Olempike buturuka muri Komite Mpuzamahanga y’imikio Olempike (CIO) buhabwa wa wundi watangwagaho amafaranga yo kwitoza, iyo rero Komite Olempike y’igihugu runaka iramutse imusimbuje undi nta mpamvu isabwa gusubiza amafaranga yose yamutanzweho.

Komite Olempike n’imikino mu Rwanda kuba yafashe Mukasakindi Claudette ikamusimbuza Nyirabarame Epiphanie watanzweho amafaranga na CIO bishobora kuyiviramo guhanwa ndetse no gusubiza amafaranga.

Ishyirahamwe ry’imikino Ngororamubiri mu Rwanda niryo rigena umukinnyi ariko Komite Olempike nayo ikabiganirwaho, igitangaje nuko uwari ushinzwe komisiyo ya Techinique muri FRA, akaba n’umutoza wa Nyirabarame Epiphanie ntacyo abiziho naho bahereye bagena ko hazagenda Claudette Mukasakindi. Ku mugoroba mu birori byo gusezera ku bakinnyi bazitabira imikino Olempike na Paralempike, uyoboye Delegation Serge yatangaje yuko Mukasakindi Claudette afite minima mu gihe mu minsi mike ishize yari yoherejwe muri Benin gushakisha minima akanayibura ahubwo Kajuga Robert mu bahungi niho yayiboneye!

RuhagoYacu yagerageje kuvugana na bayobozi ba Komite Olempike n’imikino mu Rwanda, bamwe banga kugira icyo babitangazaho kuko barimo bitegura urugendo, abandi banga kwitaba Telefone.

RuhagoYacu iganira na Nyirabarame Epiphanie we abona ko yarenganyijwe kandi ko mu gihe Ishyirahamwe ry’imikino Ngororamubiri mu Rwanda hamwe na Komite Olempike n’imikino mu Rwanda batagira icyo babikoraho araza kubigeza muri CIO.
Izindi nkuru

AKA KOKO SI AKARENGANE? yanditse ku itariki ya: 8-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka