NISR yatangiye guha mudasobwa abashinzwe irangamimerere mu mirenge
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) cyashyikirije imirenge 15 y’akarere ka Nyamagabe mudasobwa zigendanwa n’izo mu biro mu rwego rwo kuyongerera ubushobozi mu kazi kayo ka buri munsi.
Izi mudasobwa zatanzwe kuri uyu wa kabiri tariki 09/10/2012, zizajya zikoreshwa n’abakozi bashinzwe irangamimerere ku nzego z’imirenge. Iki gikorwa cyo gutanga mudasobwa ku mirenge kizakorwa mu mirenge yose y’igihugu.
Hari ibintu byinshi abashinzwe irangamimerere bakoraga mu buryo butaboroheye, bakaba bahawe izi mudasobwa mu rwego rwo gukemura iki kibazo; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi ushinzwe imibare irebana n’abaturage (statistique démographique et sociale) mu kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, Ruterana Bodouin
Abakozi bashinzwe irangamimerere basabwe kuzakoresha izi mudasobwa banoza akazi kabo ko gutanga serivisi z’irangamimerere, bibutswa ko aribo bakwiye kumenya imibare y’abaturage kandi ariyo ishingirwaho mu gukora igenamigambi ry’igihugu.

Mu rwego rwo kumenya imibare nyayo y’abaturage, hakorwa ibarura rimwe mu myaka 10, ndetse n’izindi nyigo zitandukanye, ariko abashinzwe irangamimerere baramutse bakoze akazi basabwa neza bazajya batanga imibare nyayo y’abaturage bitarindiriye iryo barura rikorwa nyuma y’imyaka 10.
Banasabwe kandi kwegera abaturage bakabasobanurira ibyiza byo kugana serivisi z’irangamirere mbere y’uko bababwira inyungu rusange ku gihugu, ibi bikazatuma barushaho kubyitabira.
Uretse gutanga mudasobwa ku nzego z’ibanze, NISR ngo izanakomeza kubaha amahugurwa kuko kubongerera ubushobozi bireba ubumenyi n’ibikoresho.
Uhagarariye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, Gasana Richard, yavuze ko izi mudasobwa zije zikenewe kandi ko zizabafasha kunoza akazi kabo k’irangamimerere, ibi bikazajya bigaragarira muri za raporo bazajya batanga zirimo imibare igezweho kandi yavuye mu nzego z’ibanze.
Bizanabafasha gutanga serivisi zihuse ku baturage ndetse n’aho bazajya basabwa amaraporo arebana n’irangamimerere.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Mukarwego Immaculée, yashimiye NISR ku nkunga ya mudasobwa yabateye.

Yibukije abazihawe ko bagomba kuzazikoresha mu kuzuza inshingano zabo, anavuga ko ibikorwa byose bigomba gushingira ku mibare kandi y’ukuri kugira ngo bigire akamaro.
Mukarwego yasabye ko NISR yakomeza kubaba hafi baha abakozi babo ubushobozi bw’ubumenyi kugira ngo bage babasha gukora imibare irebana n’inshingano zabo.
Muri Nyamagabe imirenge ifite umuriro w’amashanyarazi yahawe mudasobwa zo mu biro (desktop), naho idafite umuriro ihabwa mudasobwa zigendanwa.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Gukora igenamigambi rishingiye ku mibare ifatika bizafasha igihugu cyacu kiteza imbere birambye.
NISR ni ikomereze aho.
ibi ni ibikorwa byindashyikirwa.