NISR na Banki Nyafurika barashaka kumenya amafaranga anyuzwa kuri Telefoni
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ibarurishamibare(NISR) hamwe n’abafatanyabikorwa barimo Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD/AfDB), barimo kwiga uko batangira kwegeranya no gusesengura amakuru atari asanzwe akoreshwa mu igenamigambi ry’Igihugu, harimo ubutumwa bw’amafaranga anyuzwa kuri Mobile Money, ibitangazwa ku mbuga nkoranyambaga hamwe n’amakuru y’iteganyagihe.
Umuyobozi Mukuru wa NISR, Yvan Murenzi, avuga ko bari basanzwe bakora ubushakashatsi bujyanye n’ibarura ry’abaturage, ariko uko ibihe bigenda bihinduka, ngo hari amakuru ahererekanywa mu buryo bw’ikoranabuhanga batajyaga bafata ngo basesengure.
Imibereho y’abantu bagenda bakira Amafaranga kuri Mobile Money, ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe nk’imyuzure, amapfa, inkangu n’ibindi, amakuru anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga n’andi, bigomba gusesengurwa hakamenyekana ingaruka n’impinduka byagize ku bantu no ku Gihugu muri rusange, nk’uko NISR ibisobanura.
Murenzi agira ati "Amakuru ava kuri serivisi za Mobile Money agenda agaragaza uko Ubukungu bugenda bwaguka, kandi ayo ni amakuru ahoraho menshi cyane, ibyo rero bisaba kunononsorwa neza no kumenya uko iterambere ry’Igihugu ryifashe."
Umuyobozi Mukuru wa NISR yakomeje asobanura ko amakuru kuri serivisi za Mobile Money, ayo ku mbuga nkoranyambaga, atangwa n’ibyogajuru bireba imihindagurikire y’ibihe hamwe n’andi, iyo nta bumenyi buhagije Igihugu kiyafiteho, ngo ashobora kutifashishwa neza.
Murenzi ati "Umuntu arimo kohereza ubutumwa(ni urugero), afite ibyo aguze kuri serivisi, haba harimo uruvange rwinshi cyane, kwitwararika kuyanonosora hamwe no kureba uko ahura n’ibyo tumenyereye, aho ni ho hitonderwa, ni amakuru y’abantu, kuba nta kuntu umuntu yayakoresha bitari byo ni ikintu twitwararika."
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Tesi Rusagara, avuga ko amakuru ava ku Ibarurishamibare ari yo akwiye kuba ishingiro ryo gufata ibyemezo, guteza imbere politiki z’Igihugu hamwe no gutanga serivisi, niba Leta ishaka gukemura ibibazo by’abaturage.
Rusagara avuga ko Leta y’u Rwanda ikomeje kubaka ibikorwa remezo bigamije gukusanya, kubika no gusesengura amakuru, akajya ava mu bigo agera ku gikoresho cy’ikoranabuhanga buri muntu afite, bikamufasha kumva neza imikorere ya buri rwego rw’Igihugu.
Bimwe mu byo Ibarurishamibare ry’u Rwanda rimaze kugeraho nk’uko bisobanurwa n’uyu Munyamabanga wa Leta muri MINECOFIN, ni ukuba mu ibarura rusange ry’abaturage ryabaye muri 2022, harakoreshejwe amafoto y’ibyogajuru mu kumenya umubare w’ingo ziri mu Gihugu no korohereza abakarani b’ibarura kugabana imirimo.
Rusagara avuga ko Ibarurishamibare ryanafashije kumenya umubare w’abanyeshuri bitabira kwiga mu bigo byose biri mu Rwanda, bituma hafatwa ingamba zo gushakisha abarivuyemo no kubasubiza mu ishuri.
Umuyobozi w’Ishami rya BAD rishinzwe Ibarurishamibare, Dr. Babatunde Samson Omotosho, avuga ko amakuru asanzwe akusanywa hari byinshi asigaye akoreshwa mu igenamigambi ry’ibihugu, ariko hakaba n’andi menshi atari asanzwe ahabwa agaciro bagiye kwinjiza mu Ibarurishamibare.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|